Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc kuri uyu wa 25 Gashyantare 2020 yatangaje ko abarenza imyaka itatu batubaka mu bibanza baguze, bagiye kujya babyamburwa.
Mu nkuru dukesha Igihe, Dr. Mujawamariya yagize ati: “Uzajya amara imyaka itatu adakoresha icyo kibanza, azajya acyamburwa. Usanga abantu bagura ibibanza ko byazamura ibiciro. Hari byinshi muri Kigali usanga bitubatswe, ubu aba bantu bazajya bandikirwa mu gihe batabikoresheje , babyamburwe.”
Dr. Jeanne d’Arc yatangaje ibi nyuma yo kugaragarizwa imiterere y’ibibazo by’ibibanza na Komisiyo y’Ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite, bagaragaje izamuka ry’ibiciro ry’ibibanza cyane cyane ahagiye kubakwa ibikorwaremezo, bikaba bishyirwaho mu buryo budafite umurongo. Ni ho ikibazo cyo kureka ngo ubutaka buhende cyazamukiye.
Abaturage batanze ibitekerezo bitandukanye nyuma yo kumva no gusoma aya makuru, bavuga uko bayakiriye.
IBITEKEREZO
Manzi Patrick: Ushobora kugura ikibanza, ugashakisha ubundi bushobozi bwo kugikoresha kandi guhenda kw’ikibanza cg ubutaka ntabweo ari impamvu y’uko bigurwa ntibikoreshwe ahubwo hari impamvu nyinshi zibitera harimo ubwiyongere bw’abantu, iterambere ry’uduce runaka,…
Ngenzi Raymond: Rwose izo ngamba mwafashe ndumva ari nziza kuko abantu babifashe nka business.
Seth-Benoit Niyukuri: Ahaaa! Ubu se bumva uguhenda kw’ibibanza guterwa n’ibibanza bidakoreshwa? Je pense non! (Ntatekereza oya!) Mwamubajije icyo iriya misoro izamuka buri mwaka izafasha mu guhangana n’izamuka ry’ubutaka!
Che: Na none imyaka itatu ni myinshi, ibi bintu bimaze gufata intera cyane ugasanga uturanye n’ibihuru, umujyi wa Kigali ukwiye nawo kubishyiramo agatege.
Ir Munyamahame Thacien: Ibi ni sawa, naho uzajya amara imyaka itatu yiruka/asiragira ku byangombwa byo kubaka, we azajya agenerwa iki? Ariko se kuki abantu bagura ibibanza ntibabyubake? Ntekereza ko icyiza ari uko twarebera ibibaza mu mpu zombi.
Niyigena Albert: Ark mbona kugura ikibanza uba ugifitiye uburenganzira bwo kucyubakira igihe ushakiye. None se ubwo ubaye warakiguze nta yandi mafaranfga ufite, wanga ko yazagupfira ubusa, ukaba ugishaka ubushobozi bwo kubaka? Leta nayo ijye yitondera amategeko ishyiraho kuko akenshi atsikamira abaturage cyane cyane abamikoro macye.
Munyabugingo Jean Claude: Ibi nabyo bigomba guhinduka, nigute umuntu yakwamburwa ubutaka knd ari we wabwiguriye? Ahubwo wenda yabusorera instead yo kubwamburwa.
Inzu: Ikibazo ntabwo ari uko kimeze mushobora kuba mwarabyumvishe nabi, ikibazo nyamukuru gituma abantu bagura ibibanza ntibabyubake n’igishushanyo Mbonera cy’Umujyi wa Kigali gituma abantu batubaka, wowe se urafata ahantu nka Gasogi, Busanza, Karama, Masaka, Ndera, nurangiza uhashira muhantu hagomba kubakwa etages eshatu enye zigeretse (R3 cg R4) wumve ko koko abanyarwanda bazabona ubushobozi bwo kubaka izo etages? Noneho nibafate izo quartiers zo mu nkengero za Kigali bazishyire muri R1 KUBAKA inzu zisanzwe maze murebe ngo mu mwaka umwe ibyo bibanza byose ngo birubakwa.
Byaba uburyo bunoze iyi Ministeri ifatiye uyu mwanzuro abarengeje imyaka itatu batubaka mu bibanza byabo, ibanje guha abaturage urubuga, bakabanza gutanga ibitekerezo, ibyiza babonamo ndetse n’imbogamizi kuko ikigaragara bafite byinshi bitandukanye, byafasha mu gushyira ku murongo mwiza iyi gahunda.

18 Responses
Kwambura ibibanza abarengeje imyaka itatu batabyubakamo-ibitekerezo
KIGARI NDI KWIYEKUBAMO IBIHURU UMUNTU AJE AGURA IKIBANZA GIKWIRANYE NUBUSHO BOZI AFITE

Ikibazo Ni igishushanyo mbonera Hari ubwo haba hateganijwe ama etage kdi ntabwo abanyarwanda Bose bafite ubushobozi bwo kuyubaka

Nukuvugako nta mubyeyi uzongera guteganyiriza amugurira ikibanza! Ministerial mbere yo gufata ingamba nkizo ige ibanza ihane ibitekerezo nabaturage nabanze bahuze umugaamba hatabayeho kubangamirana

Njye mbona ibi bidakwiye nshingiye ku mibereho y’abaturage.
Hari abakozi ba Leta bagira contract y’umwaka 1 akaba adashobora kuba yakwa Credit ngo abonere amafaranga rimwe ngo agure ikibanza anubake. Agahitamo kwegeranya udufaranga buhoro, yatubona akagura akabanza agategereza kuzongera kwegeranya andi kdi ntibyafata munsi ya 5ans.
Uwbo uwo muturage ntuzaba umuhohoteye koko? Ese murashaka ko abantu bazabaho batagira aho baba.

Ariko kugira ikibanza nticyubakwe ntabwo solution ari ukucyamburwa kuko impamvu zatuma kituvakwa ninyinshi
Ahubwo mugihe ugifite byamunaniye kucyubaka haza ufite amafaranga nubushobozi akakigura akuvaka.
Naho kubigira business byo byabana yo none se we aba yarakibonye atakiguze hari ubwo ari infashanyo?
Muri iyi si pas d’interet pas action
Byaba ikibazo igihe wananirwa kubaka baguha namafaranga ngo ufite ubushobozi yubake ukabyanga.

Rubavu yabaye busness cyanecyane kubakozi buturere byakajije umurego ku v a kuri Bahame hassan mukibaye nyabuna muzahagere abashinzwe commission kuko usanga umuntu afire ibibanza birenga bitatu kandi hafi ya bose nabakozi ba karere ubu kobaragurisha nabanyekongo gusa kuko ikibanza cyaguraga 1000000frw ubu ki kuri 23000000frw biteye ubwoba.

ariko kuki mufata icyemezo mugendeye ku bitekerezo bya bamwe: ubwo abatubaka ibibanza byabo baba bari muri speculation?

Nibyiza kubiha ababishoboye kuko iyo uguze ukabona utahita ubona ubushobozi bwo kucyubaka kandi hari abafite ubushobozi wagurisha cg ukanjya kubaka aho ufitiye ubushobozi ukareka gukomeza kudindiza amajyambere.