Donald Trump yijeje Hillary Clinton kuzamukubitira ahareba inzega mu Ugushyingo

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho ishyaka ry’abademokarate muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemereje Hillary Clinton nk’umukandida waryo mu matora mu gikorwa cyabereye muri leta ya Philadelphia ndetse uyu mudamu agafata ijambo akibasira uwo bazaba bahanganye, Donald Trump, kuri uyu wa gatanu uyu muherwe nawe yamugabyeho igitero ndetse amubwira ko mu Ugushyingo azamukubitira ahareba inzega mu matora.

Ubwo yari ari muri Colorado kuri uyu wa gatanu, itariki 29 Nyakanga, Donald Trump yagize icyo avuga ku magambo aherutse gutangazwa na Hillary Clinton, aho yatangaje ko ubwo yarebaga Clinton yasanze ijambo yavuze ari ijambo risanzwe cyane mu gihe ngo yari afite amatsiko yo kureba niba hari ikintu kizima azavuga nko kutavuga izina rye (D.Trump) cyangwa akarivuga mu cyubahiro nk’uko RFI dukesha iyi nkuru ivuga.

Donald Trump, left, and Hillary CLinton give their respective victory speeches on Super Tuesday. (AP)

Trump yakomeje avuga ko yari amwitezeho kumushimira ku ntsinzi yagize ku bandi bakandida 16 no ku mubare w’abatora utarigeze ubaho yakururiye inyuma mu matora y’ibanze. Yahakanye ibintu byose Hillary Clinton yamunenze birimo kuba nta mpano yo kuba perezida afite. Uko yasubizaga Hillary Clinton niko abamushyigikiye basakuzaga bagira bati: “Lock her up!” , ugenekereje mu Kinyarwanda bakaba bamusaba kuzamufunga.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kugeza ubu ariko Donald Trump we yasubizaga abayoboke be ko bazakora ibindi byiza bitari ukumufunga ahubwo avuga ko bamutegeye mu matora yo mu Ugushyingo, aho yagize ati: “Tuzamukubita mu Ugushyingo”

Kuri uyu wa Gatanu ariko Trump yabaye nk’uwisubira abwira abamushyigikiye ko atangiye kwemeranya nabo ku kijyanye no kuzafunga Hillary Clinton, aho yavuze ko agiye kurekeraho kuba mwiza kuwo akunda guhamagara ashyenga, “Hillary la malhonnàªte” cyangwa se “Hillary w’inkundamugayo” ndetse na “Hillary la menteuse” cyangwa “Hillary w’umubeshyi”.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *