Umugabo w’Umuhanzikazi w’Umunyarwanda ukorera umuziki muri Uganda (Fille Mutoni), Edward Katamba uzwi nka MC Kats, avuga ko hari abantu be ha hafi ye bashatse kunoza umugambi wo kumujyana mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Butabika biri i Kampala. Amakuru agera kuri Bwiza.com ni uko mu banoheje uyu mugambi harimo inshuti ze na bamwe mu bo mu muryango we. Aya makuru avuga ko ababyihishe inyuma bashakaga kwikubira imitungo ye. Iki kibazo muri iki gihe nk’uko Eyalama ibitangaza, cyatumye Mc Kats kuri ubu arebana n’inshuti ye ya hafi, Douglas Lwanga ashinja kwigira inshuti ye agamije kumutwara amafaranga. Iyi nkuru ivuga ko MC Kats yari agiye kugambanirwa kugira ngo amafaranga akura mu gukorana n’Umuryango w’Abibumbye yikubirwe n’abashakaga kumujyana Butabika. Biravugwa ko Bebe Cool yagerageje kunga MC Kats na Lwanga ariko bikaba iby’ubusa. MC Kats ntiyorohewe muri iyi minsi cyane ko havugwa inkuru zo gushaka kwiyahura, kutumvikana na bamwe mu bo bakorana n’itandukana rya hato na hato rye na Fille Mutoni.


