None Mudacumura w’imyaka 70 aracyarwana, njyewe wa 50 nataha-Gen. Mubaraka Muganga

Sangiza iyi nkuru

Uhagarariye Ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, Gen. Maj. Mubaraka Muganga avuga ko urugamba rwo guhangana n’abashaka guhungabanya u Rwanda akirukomeje cyane ko n’abakuze mu myaka kumurusha nka Lt. Gen. Sylivestre Mudacumura w’imyaka 70, yishwe ariko atarava ku izima.

Ni mu nama yagiranye n’abamotari mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 26 Gashyantare ubwo yabaganirizaga kuri gahunda zitandukanye z’igihugu ziganjemo ku ku bungabunga umutekano mu kazi kabo buri umwe aba ijisho rya mugenzi we.

Nk’uko Radio Ijwi ry’Amerika yabitangaje, Gen. Maj. Muganga yagarutse ku mfu n’ifatwa rya bamwe mu barwanyaga ubutegetsi bw’u Rwanda. Aba barimo abahoze ari abarwanyi b’imitwe itandukanye bari mu ngando i Mutobo mu Karere ka Musanze ndetse na Lt. Gen. Sylvestre Mudacumura wari umuyobozi mukuru wa FDLR wishwe mu 2019.

Gen. Maj. Muganga abona ko mu rwego rwo gukomeza kurinda umutekano w’igihugu, byaba ngombwa ko abarwanye ubutegetsi bw’igihugu yabasanga iyo bari, ibibazo biri hagati yabo bakabirangiza, anakomoza no kuri Mudacumura ati: “None Mudacumura w’imyaka 70 aracyarwana, njyewe wa 50 nataha? Oya nkeneye ko duhurira iyo ngiyo, ibibazo byacu tukabirangiriza iyo ngiyo ariko atari hano hafi kandi kujyayo biroroshye.”

Akomeza agaragaza uburyo muri iki gihe byoroshye gushyira mu bikorwa ibyo kujya guhanganira n’abo ngabo ku bundi butaka, ugereranyije no mu gihe cya mbere ati: “Dufite RwandAir, nta n’ubwo tukigenda n’amaguru. Ubundi twaruhaga tugenza amaguru cya igihugu kiturusha ubunini inshuro 89, tukakigenda amezi icyenda, tukaba tugeze aho gihana umupaka n’ikindi (…).”

Urupfu rwa Gen. Mudacumura

Hari mu rukerera rwa tariki ya 18 Nzeri 2019 muri Teritwari ya Rutshuru, ubwo umutwe udasanzwe w’ingabo z’igihugu witwa Hibou Special Force wacaga mu rihumye undi mutwe udasanzwe wa FDLR witwa CRAP warindaga Gen. Maj. Sylestre Mudacumura, birangira uyu muyobozi ayiguyemo,bamwe mu bari bamwegereye baricwa, abandi baratoroka. Byavuzwe ko muri icyo gihe, habayemo imirwano ikomeye cyane hagati y’iyi mitwe yombi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. None Mudacumura w’imyaka 70 aracyarwana, njyewe wa 50 nataha-Gen. Mubaraka Muganga
    Yaba imyaka 50 cyangwa 70,byose ni hahandi umuntu aba ashaje.Aba akwiye kureka kurwana akabirekera abasore.Erega tumara igihe gito cyane ku isi.Ubundi aho gukoresha ubuzima bwacu mu kurwana,tuba dukwiye kubukoresha mu gukundana.Mu byukuri imana itubuza kurwana no kwicana.Ndetse Yezu we yavuze ko abarwana bose bazicwa ku munsi wa nyuma nkuko Matayo igice cya 26,umurongo wa 52 havuga.Nkuko statistics zibyerekana,intambara zimaze gutwara abantu barenga 1 billion/milliard kuva muntu yaba ku isi.

  2. None Mudacumura w’imyaka 70 aracyarwana, njyewe wa 50 nataha-Gen. Mubaraka Muganga
    Yaba imyaka 50 cyangwa 70,byose ni hahandi umuntu aba ashaje.Aba akwiye kureka kurwana akabirekera abasore.Erega tumara igihe gito cyane ku isi.Ubundi aho gukoresha ubuzima bwacu mu kurwana,tuba dukwiye kubukoresha mu gukundana.Mu byukuri imana itubuza kurwana no kwicana.Ndetse Yezu we yavuze ko abarwana bose bazicwa ku munsi wa nyuma nkuko Matayo igice cya 26,umurongo wa 52 havuga.Nkuko statistics zibyerekana,intambara zimaze gutwara abantu barenga 1 billion/milliard kuva muntu yaba ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *