Inama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi n’ubw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB ) n’izindi nzego yadutsemo impaka zishinjanya uwaba yaragize uburangare kugira ngo umugore wari uje kubyarira ku Kigonderabuzima cya Biguhu apfe. Byagaragaye ko urwo rupfu rwatewe n’uburangare bw’abakozi b’ishami ryo kwivuza rya Biguhu ritatanze amakuru ku kibazo bahuye nacyo kugirango uwo mubyeyi afashwe. Abaturage bagana icyo kigo nderabuzima bavuga ko basazwe bakirwa nabi n’iryo shami ry’ubwisungane mu kwivuza. Ni inama yaranzwe n’impaka nyinshi hariho kwitana bamwana hagati ya RSSB yagaragazaga ko abakozi bayo nta makosa bakoze, inzego z’ubuzima n’izubuyobozi bw’akarere zo zikagaragaza ko habayeho kurangarana uwo mubyeyi bagasaba ko abakozi ba mutuelle batatsimbarara kumabwiriza cyane, ahubwo bagombye kubanza kwita ku murwayi mbere ya byose nk’uko amakuru agera kuri Bwiza.com abivuga. Umuyobozi w’Ishami ryo kwivuza ku Kigo nderabuzima cya Biguhu, Kubwimana Desire yemera ko bakoze ikosa nk’uko Radiyo isangano ibitangaza. Ati” Nibyo koko uwo mubyeyi yatugezeho aje kwipimisha inda dusanga igihe cyo kwivuriza kuri mutuelle kitaragera ntitwamwakira,yagiye kubyarira iwe murugo rero arahapfira tukaba tubona harimo n’uburangare bwacu.” Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Biguhu,Mugenga Daniel avuga ko iyo ahabwa amakuru n’ishami rya mutuelle uwo mubyeyi aba yarafashijwe. Yagize ati” Amakuru y’uko uwo mubyeyi yageze ku kigo nderabuzima nayamenye yapfuye kuko nta makuru ishami ry’ubwisungane mu kwivuza ryigeze ritugezaho kuko iyo babitubwira twe twari kumufasha kabone n’ubwo igihe cyo kwivuriza kuri mutuelle cyari kitaragera.” Bamwe mu baturage babwiye Radio Isangano ko basanzwe bahabwa serivisi mbi. Umwe muri bo ati yasanze ku kigo nderabuzima cya Biguhu kuri uyu kabiri bayigaragarije ko serivisi bahabwa kuri iryo shami atari nziza,umwe ati” Ubusanzwe hano duhabwa sirivisi mbi (…).” Uyu muturage akomeza avuga ngo ” Dore nk’ubu nageze aha mu gitondo none bibabaye saa kumi,abakozi ba mituweri bambwiye nabi ngo nimbanze njye ku murenge kuzana igisimbura irangamuntu,ndababwira ngo mwabanje mukamvurira umwana ko arembye ibyo nkabizana nyuma, ku murenge barabahamageye ngo bamfashe barabyanga none ndebera aho amasaha ageze.” Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutsesi vestine, aranenga imikorere mibi yatumye umubyeyi abura ubuzima. Ati” Ikigaragara cyo uriya mubyeyi yazize uburangare bw’abakozi b’ishami ry’ubwisungane mu kwivuza kuko batamwakiye uko bikwiye. Akomeza avuga ko ” Ikindi ni uko bihereranye amakuru iyo baza gusobanuza inzego zinyuranye zari kubafasha,tugiye rero gukurikirana byumwihariko iki kibazo, umukozi twazasanga yarabigizemo uruhare mu kurangana uyu mubyeyi tumukurikirane hakurijwe amategeko agenga abakozi.” Radio isangano yashatse kuvugisha umuyobozi ushinzwe iyandikwa ry’abanyamuryango muri RSSB, Kaberuka Mariam ,wari ukuriye ishami ryaturutse muri RSSB avuga ko ntacyo yatangaza ngo muvuge ibyo mushaka inama yabaye muhari n’ubundi mukore inkuru nk’uko mwayikoze mbere. Ushinzwe gusesengura imfu z’abana n’ababyeyi muri RBC, Dr. Bucyana Tatien, we yavuze ko abantu badakwiye gukinira ku buzima bw’umurwayi cyane cyane umubyeyi utwite,ko hagombye kujya habaho guhana amakuru umuntu agafashwa ibindi bigakurikiranwa nyuma. Abaturage baracyataka ibibazo bya serivisi mbi za mituweli. Ni ingingo ikunze kugarukwaho ko iyi gahunda ikirimo ibibazo.

14 Responses
Karongi: Baritana bamwana ku burangare bwatumye uwabyaraga apfa
Ni ibisanzwe abakozi ba mituweli bari bakwiye guhwiturwa kuko ibyo bakora ubona bihabanye n’indangagaciro za muntu ukora kwa muganga rwose ntacyo bitaho yewe ntanicyo baha agaciro ubona baragashize pe.

Abakozi Rssb kubigo ndera ubuzima gewe eka mbite ntacyo badufasha. Mperutse kujyana umwana kukigo nderabuzima cya kicukiro umwana arembye banga kumwakira NGO ntakarita afite narinfite ishaje barayanga kandi bigaragara ko nishyuye bakambwira ko umwana ashora kuba ataruwange mbereka nifishe yikingira barayanga ngo nimbaze nje mukagari aho nayifatiye nge nkibaza ikihutirwa nibipapuro changes nukuvura urembye.byanteye umujinya mujyana muri prive kumuvuzayo. Ibyo babikora badukangurira kwishyura dukoresheje ikorana buhanga duciye kW,irembo noneho bazashyireho nahajya amafoto yabagize umuryango bareke kudusiragiza murizo mpapuro kuko twari dutuye twivuza tudakoresheje amakarita.

Niba uwabayoboraga atinyuka kubeshya umukuru w’igihugu, yakurikirana ate ibibazo biri mu nzego akur

abaganga bakunze kurangarana abarwayi ,batitaye kucyihutir a cyane, umurwaye aza yarembye ,bati banza unyure kuri mituelle ,hagaragara amakosa ataringombwa bazabikosore.

Mbivuga…mutuelle yarananiranye. Muzaze CHUK murebe ibihakorerwa n’umukecuru wigize umunyabwenge ukora muri mutuelle witwa Roza.

Mujye mutubwira n’amazina ya ba nyakwigendera wasanga ari bene wacu byibuze tukajya gutabara naho udushami twa rssb abakozi batwo n’amabwiriza baba bafite ntaho ahuriye no gufasha indembe ahubwo ni uguhangana n’abavura kubijyanye n’imiti yatanzwe no gukata za factures gusa. Bakora nabi bikabije!

Nta kintu kinshimisha nko kubona Leta y’igihugu cyacu ikora ibishoboka byose ngo abanyarwanda bagire ubuzima bwiza bivuriza kuri Mituel, ariko abakozi bo hasi bakigira ikukuri bica nkana kdi baha serivisi mbi abanyamuryango ba mituel,kugeza naho hari abapfa bazize kutitabwaho,kandi izo ngirwabakozi zihembwa buri kwezi!
Harya ngo ibi nabyo bitegereje ko H.E. abanza kuvuga?
H.E. yagorwa pe!!!! Mwagiye mwibukako aba afite akazi kenshi gakomeye, mukareka kumwongereraho unnecessary burden?
NGIRANGO KU ISI, ABANYARWANDA NITWE TUGOYE GUTEGEKA KURUSHA ABANDI….
Mwafatiye urugero kuri Diane Gashumba, Munyakazi, Evode….IMINSI YANYU NAMWE IRABZE, RIB NA POLICE IRABREBA, MWIBUKE IBYO HE YAVUZE KO TUTAGOMBA KUREBERA ABAKINIRA KUBUZIMA BW’ABANYARWANDA.
BRAVO HE MY PRESIDENT, NTERWA ISHEMA NUKO URI MY PRESIDENT
GOD BLESS YOU & YOURS…