Uwahoze ari umusirikare mu gisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF), Thembinkosi American Ngcobo yakatiwe igifungo cy’imyaka 170 n’urukiko rwa Durban nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kurasa umuntu akanakomeretsa abandi benshi, ubwo yarimo ahiga umukunzi we.
Ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki 28 Gashyantare 2020 ni bwo Thembinkosi yahawe kiriya gifungo.
Umuvugizi w’Ikigo cya Afurika y’Epfo cy’Ubushinjacyaha, Natasha Kara, yabwiye ibitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo ko Thembinkosi yakoze kiriya cyaha ku wa 31 Mutarama muri 2017.
Mu myaka 170 yakatiwe kumara mu gihome, harimo 120 yahawe nyuma yo guhamwa n’ibyaha 12. Yahawe kandi igifungo cy’imyaka 15 azira ubushimusi, 15 yahawe nyuma yo guhamwa n’ubujura, 15 yahawe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko ndetse n’imyaka itanu yo gutunga amasasu mu buryo butemewe n’amategeko.
Thembinkosi yakoreye igisirikare cya Afurika y’Epfo ahitwa Upington, icyo gihe ari mu rukundo n’umukobwa witwa Ntokozo Mambo ukomoka mu gace ka Inanda.
Kara yavuze ko uriya mugabo yafashe icyemezo cyo guhiga bukware umukunzi we, nyuma yo ‘’gukeka ko atakiri umwizerwa, bityo akiyemeza kujya kumuhiga mu gace ka KwaZulu yitwaje imbunda Leta yari yaramwanditseho.”
Ngcobo ngo akigera iwabo wa Mbambo ntiyigeze ahamusanga. Kara avuga ko ngo akigerayo yasanzeyo umuvandimwe w’uriya mukunzi we ndetse n’undi muntu wo mu muryango, arasa uwavukanaga n’umukunzi we; na ho uriya muntu wundi akamukomeretsa.
Nyamugabo ngo ntiyagarukiye aho, ahubwo yahise ajya no gushakira umukunzi we mu rugo rwa musaza we akeka ko ariho yihishe. Mu kuhagera ngo yasanze uwo mugabo ahagaze ku muhanda, atangira kumukangisha imbunda. Ngo byanabaye ngombwa ko amujyana iwe mu rugo ku ngufu ngo amurangire mushiki we, mbere yo kuhava yibye telefoni y’uwo mugabo.
Polisi ya Afurika y’Epfo yamenyeshejwe amakuru y’irasana yihutira gutabara gusa isanga Thembinkosi yagiye, nyuma yo gusiga arashe urufaya rw’amasasu mu baturage bagerageje guhagarika imodoka yari atwaye na bo agakomeretsamo benshi.


