Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi, Minisiteri y’Uburezi izashyira mu bikorwa amavugurura akurikira agamije kunoza imyigire mu mashuri yose ya leta ndetse n’afashwa na leta kubw’amasezerano.
Ibi byemejwe mu nama y’abaminisitiri yayobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa Mbere, itariki 9 Kamena 2025, yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo n’uburezi.
Amavugurura ateganwa mu burezi arimo:
Kuvugurura igihe cyo kwiga: Integanyanyigisho zizavugururwa muri gahunda y’ingunga ebyiri mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza hagamijwe gushyiraho igihe cyo kwiga kingana ku banyeshuri bose.
Gushyiraho uburyo bwo kwiga bworohereza abanyeshuri: Abanyeshuri bazahabwa amahirwe yo kwiga ku buryo buboneye imibare na siyansi, ubugeni n’ubumenyamuntu cyangwa indimi. Bazashobora kandi no kwiga amasomo y’ingenzi hamwe n’andi bihitiyemo hagamijwe gushyigikira impano zitandukanye n’ibyo bifuza kuzakora.
Aya mavugurura agamije kunoza urwego rw’uburezi ku buryo rutanga amahirwe angana kuri bose kandi rukabafasha gutegura ejo hazaza.
Biteganyijwe ko Minisiteri y’Uburezi izakomeza kumenyesha Abanyarwanda ibijyanye n’uko aya mavugurura azashyirwa mu bikorwa.



