Abakoresha urubuga rwa Google bari gutungurwa n’ibisobanuro ruri kubaha ku rurimi rw’Ikinyarwanda muri serivisi ya Google Translate , bitewe n’uko biri kuba bihabanye n’ibizwi ndetse bikaba bikiri bikeya.
Byagaragaye nyuma y’igihe gito uru rurimi rushyizwe kuri Google, batangira guhererekanya amafoto (screenshots) z’ibisobanuro babonye ku magambo n’interuro bashyizwemo mu Kinyarwanda cyangwa mu zindi ndimi. Aya mafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.
Hashize iminsi ine ikigo cya Google rwongereye indimi eshanu kuri serivisi ya Google Translate, isobanura amagambo mu ndimi zitandukanye. Izo ndimi ni Ikinyarwanda, Odia rukoreshwa mu Buhinde, Tatar rwo muri Tatarstan, Turkmen rwo muri Turkménstan ndetse na Uyghur rukoreshwa mu Bushinwa, zatumye uru rubuga rugira indimi 108 zisemurirwa mu zindi.
Ururimi rw’Ikinyarwanda kuri Google Translate
Ururimi rw’Ikinyarwanda ni urwa kabiri rushyizwe kuri Google Translate mu ndimi zikoreshwa mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, hanyuma y’Igiswahili.
Gushaka ibisobanuro by’ijambo rimwe nk’ibishyimbo, biroroshye kimwe n’uko washaka igisobanuro cy’interuro nka ‘ngiye kurya’ nabyo ni uko, ariko aho biri kubera ikibazo gusobanura amagambo akurikira n’andi asa nayo:
- Umuntu ashakira igisobanuro cy’umugani (urugero: Umwana murizi ntakurwa urutozi). Mu Cyongereza cya Google Translate, basobanura uyu mugani ngo: ‘The child in the river is not taken away’.

- Igisobanuro cy’imvugo zidasanzwe. (‘kurya akara basobanura’ ko ari ‘to eat charcoal’.
- Ibisobanuro by’amagambo agezweho nk’amuga (indahuzo: answer, mubazi: you know, injombyo:needle,…)
- Ibisobanuro by’insigamigani (yarushye uwa Kavuna: tied of the broken, )
- Inshobera amahanga (kwimyiza imoso: left turn.)
- Amagambo afatwa nk’akomeye nk’ingunguru: rabbit, inshyimbo: beans n’ayandi.

Birasaba kutizera cyane ibisobanuro Google Translate itanga ku nyandiko irenze interuro. Iki kibazo kandi ntikiri ku Kinyarwanda gusa kuko nk’Igiswahili ndetse n’izindi ndimi zidakoreshwa cyane ku isi gikunze kubaho.
Impamvu ituma Google Translate itanga ibisobanuro bike cyangwa bitari byo
Google isobanura ko bifata igihe kirekire kugira ngo ishobore gusemura ururimi, indimi zifite amagambo make ku rubuga rwayo zikaba zigora software yayo kugira ngo ishobore kuyiga.
Imashini isemura indimi ya Google ifata umwanya, ikiga amagambo y’indimi zitandukanye ashyirwa kuri murandasi kugira ngo ishobore kuyasemura. Hifashishwa kandi inzobere zitandukanye muri izo ndimi kugira ngo zifashe Google kumenya ibisobanuro by’aya magambo cyangwa se interuro.
Byumvikane ko impamvu ibisobanuro ku rurimi rw’Ikinyarwanda bikiri ku rwego rwo hasi, ari uko amagambo ndetse n’interuro bishyirwa kuri Google bikiri bike ugereranyije n’Icyongereza, Igifaransa cyangwa se Igiswahili. Birashoboka kandi ko imikoranire hagati ya Google n’inzobere mu Kinyarwanda yaba ikiri hasi cyangwa ikaba itaranatangira.
Uburyo butandukanye Abanyarwanda bakoresha bashyira amagambo kuri Google ni ubw’itangazamakuru, imbuga z’ibigo by’abyikorera n’ibya leta, ibyo byose bikaba bikiri bike kugira ngo abashaka gusemurirwa babone ibisobanuro by’ukuri kandi bihagije. Gusa koko nta ‘mwana uvuka ngo yuzure ingombyi’, uko iminsi izagenda yiyongera, uru rurimi ruzagenda rubona ibisobanuro bihagije kandi by’ukuri, imikoreshereze yarwo nizamuka.



4 Responses
Ibisobanuro bitangwa na Google Translate ku Kinyarwanda biri hasi
Kuba Ikinyarwanda kiri mu ndimi zikoreshwa na Google ni byiza. Ariko twifuza ko hajyaho Ikinyarwanda kinoze !
Ibisobanuro bitangwa na Google Translate ku Kinyarwanda biri hasi
Kuba Ikinyarwanda kiri mu ndimi zikoreshwa na Google ni byiza. Ariko twifuza ko hajyaho Ikinyarwanda kinoze !
Ibisobanuro bitangwa na Google Translate ku Kinyarwanda biri hasi
Kuba Ikinyarwanda kiri mu ndimi zikoreshwa na Google ni byiza. Ariko twifuza ko hajyaho Ikinyarwanda kinoze !
Ibisobanuro bitangwa na Google Translate ku Kinyarwanda biri hasi
Kuba Ikinyarwanda kiri mu ndimi zikoreshwa na Google ni byiza. Ariko twifuza ko hajyaho Ikinyarwanda kinoze !