Screenshot 2025-06-10 102944_1749547896

Abanyeshuri baguye ku mashusho y’urukozasoni ya mwarimu wabo

Sangiza iyi nkuru

Umwarimukazi wigishaga Physics mu ishuri rya Bannerman High School ryo muri Glasgow, muri Scotland yirukanwe burundu ku kazi nyuma y’uko abanyeshuri biga muri iri shuri bavumbuye ko afite konti ya OnlyFans acururizaho amafoto n’amashusho y’urukozasoni.

Nk’uko byatangajwe n’akanama k’igihugu gashinzwe imyitwarire y’abarimu muri Scotland (GTCS), uyu mwarimukazi witwa Kirsty Buchan, w’imyaka 34, yashyiraga amafoto ye yambaye ubusa ku rubuga rwa OnlyFans, akoresheje izina ryirihimbano rya “Jessica Jackrabbit x”. Abanyeshuri biga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu (S5 na S6) nibo babitangarije ibi umuyobozi w’ishuri.

Umuyobozi w’ishuri, Seonaidh Black yavuze ko ibi byabaye inkuru ivugwa hose ku ishuri ndetse no mu miryango y’ababyeyi.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko konti ye ya OnlyFans yari ifunguye, ku buryo abatarishyuye kuri urwo rubuga bashoboraga kureba amafoto ye y’urukozasoni. Byanagaragajwe ko Buchan ubwe yagiye atangaza ko ari umwarimu, ndetse yigeze no kuvuga ko ari “umwarimu mwiza wabaye mubi… cyane.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *