Igisirikare cy’u Rwanda kiravuga ko umutwe wa FDLR ugizwe n’abarwanyi bari hagati ya 7,000 na 10,000; kikanashimangira ko uyu mutwe ukiri ikibazo ku mutekano w’igihugu.
Byatangajwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen Ronald Rwivanga, mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umunyamakuru Fiston Mahamba w’umunye-Congo.
Brig. Gen Rwivanga ubwo yabazwaga ku mubare w’abarwanyi uriya mutwe ufite, yavuze ko “Barabarirwa hagati ya 7,000 na 10,000, ariko bakomeje kwivanga n’abaturage mu gihe bagabweho igitero.”
Abajijwe aho abarwanyi ba FDLR babarizwa, Brig. Gen Rwivanga yavuze ko babarizwa cyane mu bice bitandukanye by’intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’amajyepfo zo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse no mu ishyamba rya Kibira ryo mu Burundi.
Leta y’u Rwanda inshuro nyinshi yakunze kugaragariza amahanga ko itewe impungenge n’uriya mutwe wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse impungenge z’uko FDLR ishobora guhungabanya umutekano w’igihugu zarushijeho kwiyongera ubwo byamenyekanaga ko uriya mutwe uri mu mikoranire na Leta ya Congo bahuriye mu mugambi wo kugaba ibitero ku Rwanda.
Rwivanga agendeye ku bitero Kinshasa na FDLR bagiye bagaba ku baturage b’u Rwanda begereye umupaka, birimo ibyagabwe mu Kinigi muri 2022 ndetse n’ibiheruka kugabwa mu karere ka Rubavu, yashimangiye ko uriya mutwe ukiri ikibazo.
Yavuze ko Leta ya Congo Kinshasa yakabaye iterwa impungenge no kuba umutwe nk’uriya wagiye ukora ubwicanyi butandukanye uri ku butaka bwa kiriya gihugu.
Rwivanga yunzemo ko FDLR inabangamira umubano wa RDC n’u Rwanda, ashimangira ko igisubizo gishingiye kuri dipolomasi cyashyira iherezo ku kibazo cy’uriya mutwe kuruta kuba hakoreshwa imbaraga za gisirikare.


