Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaze kwinjiza umushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi III, mu biganiro u Rwanda ruri kugirana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo guhosha amakimbirane yo mu burasirazuba bwa kiriya gihugu.
Umushinga wo kubaka ruriya rugomero u Rwanda ruwuhuriyeho n’ibihugu bya RDC n’u Burundi.
Africa Intelligence ivuga ko uru rugomero ruri mu mutima w’ubwumvikane bwa Politiki n’ubukungu Washington iri kugirana na Kinshasa, mu rwego rwo gushyira iherezo ku ntambara imaze imyaka irenga itatu ibera muri Kivu zombi.
Iki gitangazamakuru kivuga ko kuva muri Gashyantare uyu mwaka, no kuva ibiganiro by’u Rwanda na Congo byatangira, Amerika yashyize ruriya rugomero mu ngamba zirema icyizere mu mpande ziri kuganiro, ngo kuko yizeye ko rushobora guteza imbere amahoro.
Byitezwe ko urugomero rwa Rusizi III mu gihe ruzaba rwamaze kuzura ruzajya rutanga amashanyarazi angana na Megawate 206 ku mwaka. Ni amashanyarazi azajya asaranganywa hagati y’u Rwanda, u Burundi na RDC.
Umushinga wo kubaka ruriya rugomero umaze imyaka irenga 20 uganirwaho, gusa byitezwe ko mu gihe Amerika yaba ishoboye kumvikanisha u Rwanda na RDC, imirimo yo kurwubaka yahita yihutishwa.
Ni imirimo yakabaye yaratangiye mu myaka yashize, gusa igenda isubikwa kubera umwuka mubi wagiye uranga u Rwanda na Congo.
Amakuru avuga ko mu gihe u Rwanda na RDC byaba bishoboye kumvikana, Amerika iteganya kwifashisha imwe muri Sosiyete zayo igatera inkunga imirimo yo kubaka ruriya rugomero.
Mu baterankunga b’umushinga wo kubaka urugomero rwa Rusizi III kandi hanavugwamo Sosiyete y’Abafaransa ya Total Energies inateganya kwegukana imigabane yarwo ingana na 20% mu gihe ruzaba rwuzuye.
Usibye Total Energies, Ikigega gishinzwe gutera inkunga imishinga y’iterambere (Aga Khan Fund for Economic Development (AKFED) na cyo kirateganya kuzagira imigabane muri ruriya rugomero.
Ni mu gihe Leta y’u Rwanda, iya RDC ndetse n’iy’u Burundi buri ruhande ruzaba rufite imigabane ingana na 10% y’urugomero rwa Rusizi III.
Byitezwe ko imirimo yo kubaka ruriya rugomero izaterwa inkunga n’ibigo birimo Banki y’Ishoramari y’Abanyaburayi (EIB), Banki Itsura Amajyambere y’Abadage (KFW), Banki y’Isi ibinyujije mu kigo gifasha abikorera kuzamura ubucuruzi bwabo (IFC), Ikigo Gishinzwe Ishoramari mu Bwongereza (BII) ndetse na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD).
Ikigega cy’Abafaransa Gishinzwe Iterambere na cyo cyari mu baterankunga, gusa kiza gukuramo akarenge muri Mutarama uyu mwaka.
Kuri ubu Sosiyete eshanu z’ubwubatsi ni zo zigomba gutoranywamo imwe izubaka ruriya rugomero.
Zirimo iya Ozaltin-Summa y’abanya-Türkiye yubatse inyubako zitandukanye mu Rwanda, zirimo Kigali Convention Center, BK Arena na Stade Amahoro ivuguruye.
Izindi ni NurolDL (Nurol İnşaat ve Ticaret and DL E&C Co) y’abanya-Türkiye n’abanya-Koreya, PowerChina Huadong Engineering Corp, Sinohydro Bureau 14 Co and Sinohydro Engineering Bureau 8 Corp) z’Abashinwa, Orascom-DEC y’Abanya-Misiri n’Abashinwa na Limak-Mota Engil ihuriweho n’abanya-Portugal n’abanya-Türkiye.


