Ububiligi bwahaye u Rwanda inyandiko z’ubucukuzi bw’amabuye mu gihe cy’Ubukoloni

Sangiza iyi nkuru

Ambasade y’Ububiligi mu Rwanda kuwa Gatandatu tariki 29 Gashyantare yashyikirije u Rwanda inyandiko z’ ubucukuzi bw’amabuye mu gihe cy’Ubukoloni.

Ni inyandiko igizwe n’amapaji 10,000 nk’uko umwe mu badiplomate yatangaje nk’uko APA ibitangaza.

Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda, Benoît Ryelandt, yavuze ko “Ibi byakozwe mu rwego rwo kubahiriza ibyasabwe n’abategetsi b’Ababiligi ngo hasubizwe gusubiza u Rwanda ibijyanye n’umuco warwo.”

Izi nyandiko zakuwe mu Nzu Ndanagamurage iri ahitwa Tervuren, mu Bubiligi bizwi ko habitswe byinshi bivuga ku Burundi, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Ni inyadiko zitezweho kugaragaza iby’ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuva 1930 ubwo Ababiligi benshi bari mu bikorwa by’ubucukuzi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *