Intambara hagati y’Ingabo za Sudani n’inyeshyamba za Rapid Support Forces, na zo igisirikare cya leta gishinja kugira uruhare mu gitero cyo ku mupaka, yakuruye ibindi bihugu byinshi by’amahanga, mu gihe kugerageza kuzana amahoro bigenda byanga.
Mu ntangiro z’iyi ntambara ariko, Sudani yashinje ingabo za Haftar zigenzura uburasirazuba bwa Libya gushyigikira RSF binyuze mu kuyiha intwaro. Ahubwo Sudani yakomeje gushinja abafasha Haftar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) gushyigikira RSF, harimo n’ibitero bya drone mu kwezi gushize. UAE yahakanye ibyo birego.
Ingabo za Haftar zahakanye kugira uruhare muri icyo gitero kandi zishinja ingabo zifatanije n’Ingabo za Sudani kugaba igitero kw’irondo rya gisirikare mu gihe bakoraga “inshingano zemewe zo kurinda uruhande rwa Libya ku mupaka.”
Umuyobozi Mukuru w’Ingabo za National Libyan Army (Gen. Haftar) mu itangazo rye yongeyeho ati: “Ibi birego ni ugushaka kujyana ibibazo bya Sudani mu bindi bihugu no kurema umwanzi wo hanze utariho.”
Misiri, nayo yashyigikiye Haftar, na yo imaze igihe kinini ishyigikiye Ingabo za Sudani.

Mu itangazo rya cyo Igisirikare cya Sudani cyagize kiti: “Tuzarengera igihugu cyacu n’ubusugire bw’igihugu cyacu, kandi tuzatsinda, tutitaye ku kigero cy’ubugambanyi n’ubugizi bwa nabi byatewe inkunga na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’inyeshyamba za zo mu karere”.


