GridArt_20250613_125519950

Iran yasimbuje abagaba b’igisirikare cyayo bivuganwe na Israel 

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Hosseini Khamenei, kuri uyu wa Gatanu yashyizeho abagaba b’ingabo bashya basimbura abiciwe mu bitero Israel yagabye kuri kiriya gihugu.

Icyicaro Gikuru cy’Ingabo za Iran giherereye i Tehran, kiri mu hantu hibasiwe na biriya bitero byagabwe mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatanu.

Ababiguyemo barimo Maj. Gen Hossein Salami wari Umugaba Mukuru w’Igisirikare cya Iran na Maj. Gen Mohammad Bagheri wari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Igisirikare cya Iran cyatangaje ko nyuma y’urupfu rwa bariya ba Jenerali, Khamenei kuri uyu wa Gatanu yashyizeho Major General Mohammad Pakpour nk’Umugaba Mukuru mushya w’Ingabo, na ho Major General Seyyed Abdolrahim Mousavi amugira uw’Ingabo zirwanira ku butaka.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran yavuze ko abizeyeho kuzahorera bagenzi babo ndetse bakanatuma Israel yishyura ikiguzi cy’ibyo yakoze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *