Umuyobozi w’Ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), Bintou Keita, kuri uyu wa Gatanu yahuye anagirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23.
Bintou Keita ari mu mujyi wa Goma ugenzurwa na M23 kuva ku wa Kane tariki 12 Kamena.
Kuri uyu wa Gatanu we n’abamuherekeje bakiriwe n’abayobozi bakuru ba M23/AFC, barimo umuhuzabikorwa wa ririya huriro, Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa umwungirije.
MONUSCO mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko inama ya Bintou Keita na AFC/M23 igamije “kuganira ku ishyira mu bikorwa inshingano z’ubutumwa, zirimo kurinda abasivile.”
Uyu mugore ku wa Kane ubwo yageraga i Goma, yavuze ko yaje kwifatanya n’abatuye muri uriya mujyi ndetse n’abakozi ba MONUSCO.
Ati: “Naje kubatega amatwi no kwifatanya n’abaturage ba Goma n’abakozi ba MONUSCO. Ubudaheranwa bwanyu bugaragarira buri wese.”
Kuva M23 yafata Goma mu mpera za Mutarama uyu mwaka, ni bwo Bintou Keita akandagiye muri uyu mujyi.
Uyu mugore yahuye n’abayoboye M23, mu gihe uyu mutwe wakunze kwikoma ingabo za MONUSCO uzishinja gufatanya mu ntambara n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahanganye.


