Aho yaciye ntihaca urwango, Impamvu 10

Sangiza iyi nkuru

Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma abigeze gukundana nyuma bagatandukana bongera guhura bagakora imibonano mpuzabitsina
Bamwe mu banyarwanda bavugako abigeze gukundana bitajya bigorana kongera, bavuga ko impamvu ari uko muba mwarakundanye cyane mukaza gutandukana bitewe n’impamvu zitandukanye ariko rimwe na rimwe ibihe mwagiranye ntibisibangane mu mitwe yanyu.
amoureux
Hari bamwe bemeza ko biterwa no kuba hari abakunda kugira uko bigenza cyane, n’uwo ariwe wese, uwo bahoranye (Ex) cyangwa undi ubonetse umunyuze.
Hari byinshi bivugwa, ariko izi ni zimwe mu mpamvu 10 abenshi usanga benda guhuriraho;
1. Ngo biroroshye kuko bitabasaba kubyibazaho cyane nk’aho ari ubwa mbere.
2. Uba uzi neza uko umu ‘Ex’ wawe yitwara muri iyo gahunda.
3. Biba byoroshye kumubwira ibyo udashaka n’uko ushaka ko abigenza.
4. N’ubwo muba mwarashwanye ngo hari ‘sentiments’ ziba zarasigaye zigoye guhisha.
5. Kongera gushimishanya mu rukundo ngo ni uburyo bwiza bwo kwiyibutsa akahise kanyu, buri wese kandi ngo ashimishwa no gusubira mu byakera.
6. Nta mpungenge muba mufite z’ibyo ubabona avuga kuko benshi baba bazi ibyanyu mbere.
7. Umu Ex wawe ngo birashoboka ko yaba yarateye imbere muri iriya gahunda kurenza mbere, bigatuma ushaka kumva uko asigaye ameze noneho.
8. Mubikorana wumva ufite guhitamo kundi, kuko uwo muri kumwe ubu abimenye agatera hejuru bishoboka cyane ko wasubirana na Ex wawe kuko anitwara neza kurusha mbere.
9. Kuryamana na Ex ngo birihuta, ntibisaba igihe kinini mubitegura.
10. Ikindi ngo mushobora no kubwirana muti “Ni ukugira uko twigenza gusa, ntabyo kongera gufatanaho igihe kinini ngo turakundana”.
Ibi ni bimwe mu bituma ushobora gukora imibonanompuzabitsina nuwo mwigeze gukunda mugihe mukomeje guhura cyane.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Leki@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *