Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Rwanzekuma ruherereye mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, Mukerarugendo Pierre Celestin avuga ko Umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire kuri iryo shuri, Bararikunze Marie Claire baherutse kurwanira mu biro bapfa amanota y’imihigo agashaka kumufata ku myanya y’ibanga. Byatangiye bite? Intandaro yo kurwana ngo yabaye amanota umuyobozi ushinzwe imyitwarire ku kigo cy’amashuri cya Rwanzekuma avuga ko ari make yahawe n’umuyobozi we aho ngo yari yamuhaye amanota 79% undi akanga kuyasinya ahubwo agashaka kuyahindura ngo abe 80% ari naho ubushyamirane bwaturutse. Umucungamutungo w’iri shuri, Nkuriyumwami Charmant wari uhari ubwo abo bombi bashyamiranaga bikanavamo imirwano yabwiye TV1 ko abandi bakozi bose baje bagasinyira amanota bahawe mu mihigo ya 2019 ariko uwo muyobozi ushinzwe imyitwarire we ngo akaza kuza yakerewe abandi bamaze gusinya ari nacyo cyatumye bisanga basigaye mu biro ari batatu. Ubwo umuyobozi w’ishuri yaherezaga ushinzwe imyitwarire igipapuro kiriho amanota y’imihigo ngo asinyeho ni bwo yagaragaje kutishimira amanota yahawe bituma asanga umuyobozi w’ishuri aho yari yicaye ashaka kumwambura igipapuro kiriho amanota ngo ayahinduremo 80% umuyobozi w’ishuri amusunitse ahita agwa hasi abyutse na we ahita afata wa muyobozi w’ishuri mu mashati aramuniga. Diregiteri Mukerarugendo avuga ko umuyobozi mugenzi we yagambiriye kumufata ku bugabo Uyu muyobozi wabaye ahagaritswe by’agateganyo ku kazi ku bw’iki kibazo, ati ” Ntabwo twarwanye, ntabwo twarwanye. Akiza yahise amfata mu ikora hejuru ndetse afite n’undi mugambi wo kumfata hasi [ku bugabo] ariko byose ntiyabigezeho kuko nahise mwishikuza akaboko ko hejuru. Yakomeje gufata ipantaro yanjye hasi, ndamwihorera musaba imbabazi. Kugira ngo andekure ni uko nanjye nabaye nk’usubira inyuma. Ntabwo namukubise, na we ntiyankubise, niba yarashakaga kuniga ntabwo yabikoze.” Bararikunze Marie Claire warwanye n’umuyobozi we ko icyamuteye umujinya ari uko ngo yabonaga yahawe amanota make ku yo we yumvaga akwiriye guhabwa agereranyije n’uburyo yiyizi mu mikoreye ye kuko ngo n’uwo muyobozi we ubwe atamurusha gukora neza. Uyu muyobozi avuga ko Diregiteri Mukerarugendo yamukubise. Ntavuga ko yaba yarashatse gukurura ubugabo bw’uwo bari bashyamiranye. Yavuze ko ” Namusabye ikayi ngo nsinye arayinyima. Nashatse gufata ikayi ngo nsinye kuko yari imbere ye, arampurutura avuga ngo kandi abo njya gukubita ni uku biza. Naguye hasi ngaramye, amakanzu avaho nsigara ngaramye. Nanjye nafashe ahanyegereye, mfata ku mukandara.” Undi mu bari aho ati ” Umudamu na we afata umukandara, urumva ko n’imbere, urabona ko umukandara, mbese n’ubugabo ni ko nabivuga.” Diregiteri Mukerarugendo avuga ko harimo akarengane Mukerarugendo Pierre Celestin uyobora i avuga ko muri iki kibazo cye abonamo akagambane, kuko ngo atumva ukuntu yasagariwe n’umukozi amusanze mu biro bye agahita anandikira ubuyobozi bw’akarere abumenyesha ikibazo yagize, aho kuza kugisuzuma ahubwo bagahita bamwandikira bamuhagarika mu kazi. Uyu muyobozi w’ishuri atunga agatoki umuyobozi w’umurenge wa Cyanzarwe gukora raporo ibogamye. Avuga ko “Yagaragaje ko uyu muyobozi w’ishuri yakubise umukozi ayobora, nyamara ngo atari ko byagenze ahubwo barashyamiranye ashaka kwiha amanota ku ngufu bikamuviramo kugwa hasi, ari na cyo we yise kwandagazwa mu ibaruwa nawe yahise yandikira ubuyobozi, dore ko bombi nyuma yo kugirana ikibazo buri wese yahise yandikira ubuyobozi abutabaza. Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique yabwiye Bwiza.com ko kuri uyu wa Kane tariki 5 Werurwe hari ikiganiro n’abanyamakuru kuri iki kibazo. Yasabye Bwiza.com gufata umuhanda ujya ku Gisenyi, ikitabira inama iri bube ku gicamunsi. Uyu muyobozi yari aherutse kubwira itangazamakuru ko Diregiteri Mukerarugendo yabaye ahagaritswe ngo hakorwe iperereza, uri mu makosa azabihanirwe.

20 Responses
Rubavu: Umuyobozi avuga ko mugenzi we w’umugore yashatse kumufata ubugabo
Uyu mugore yakoze amahano gukuruta ubugabobufasha umugore mugenzi we? Nishyano rwose.

Uyu mugore yakoze amahano gukuruta ubugabobufasha umugore mugenzi we? Nishyano rwose.Nta ntore yivuga. Ivugwan’abandi.

mbega umugabo ugiye guhura nibibazo. birutwa nuko wari kwemera akayakanda wenda ugatinda mu bitaro aho kugira ngo usazire muri gereza na casier judiciaire yawe yangiritse

Nyamara hari ikintu gikwiye gusuzumwa hano mu Rwanda ,abagore basigaye bitwaza uburinganire bumvise nabi ndetse n’ ijambo bahawe bigatuma bahohotera abagabo kuko baba bazi ko abagabo aribo bari buhanwe

Amanota gusa niba ariyo yabaye inyandiko byakemuka

Ikigaragara abagabo bari mumazi abira nihatagira igihinduka kuko abagore nihenshi basigaye bahohotera abagabo kandi abayobozi ntibabihe aganciro. Ubu umugore nintakorwaho, kuki uwo mugore we atahagaritse ?

Uyu mugore kuki atahagaritse we ? Icyo mbona nuko abagore basigaye bahohotera abagabo ntibihabwe aganciro no mugiturage biriho cyane. Abagabo barikurenga nwa muriyi minsi

Nyuma yo gusoma iyinkuru kubyabaye,ndabona uriya muyobozi w’ishuri umwanzuro WO kumuhagarika atariwo,kuko nyiriguhabwa amanota umuyobozi we afite icyo yashingiyeho amuha ariya manota,ahubwo c yaba ariwe wenyine wahawe 79%?ikindi iyo umuyobozi wawe aguhaye amanota ukabona atagushimishije,ntabwo ufata umwanzuro wo kwiha ayagushimishije,ugaragaza akarengane kawe k’urwego rumukuriye,hanyuma ababifite munshingano mugaragaze ubushishozi mwifatwa ry’imyanzuro.

Uwo mugore arazwi nindaya ya gitifu nîbyo yitwaza kogitifu we atanga amanota ko adakubitWa ahaa abagabo bararenga’ye