Ntabwo bisanzwe ni bwo twabona iyi nzara- Abaturage

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo hirya no hino mu gihugu, bavuga ko bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro ku masoko yo hirya no hino, ibyo bavuga ko bishobora kubateza inzara batigeze babona kandi ishobora no kumara igihe kirekire.

Ibi abaturage babishingira ku kuba nko mu mezi abiri ashize ibiciro by’ibyinshi mu bicuruzwa nkenerwa mu buzima bwa buri munsi bw’urugo byari byarazamutse cyane. Urugero ni nk’ibishyimbo, umuceri na kawunga.

Abaturage bo mu bice bya Nyabihu na Rubavu, bagaragaza ko “ibakure y’ibishyimbo bayiguraga kuri 600Rwf, gusa ubu bakaba bayigura ku mafaranga 1,300Rwf.”

Abaturage bavuga ko umufuka w’umuceri waguraga 19,000Rwf usigaye ugura amafaranga ari hagati ya 23,000Rwf na 25,000Rwf, mu gihe ikiro cya Kawunga cyaguraga 500Rwf gisigaye kigura 800Rwf.

Mu gihe kandi byari bimenyerewe ko intara y’iburasirazuba ari ikigega cy’ibiribwa byiganjemo igitoki, abatuye iyi ntara na bo bagaragaza impungenge nyuma y’uko igitoki cyahenze cyane aho icyaguraga amafaranga 2,000Rwf gisigaye kigura byibura 5,000Rwf.

Kwigondera ibiribwa birimo ibirayi ndetse n’imbuto n’imboga zitandukanye na cyo ni ikibazo gihangayikishije abaturage. Abenshi mu baturage b’amikoro make bagaragaza impungenge z’uko ririya zamuka ry’ibiciro ryabagizeho ingaruka, bakavuga ko bashobora kwicwa n’inzara mu gihe ibiciro byaba bikomeje kuzamuka.

Uwitwa Nkiliyehe, Bwiza.com yamusanze mu Isoko rya Nyirabisekuru mu Karere ka Musanze. Ati” Hari impungenge z’inzara, kuko niba umuhinzi ino aha akorera 1,000Rwf, ikiro cy’ibishyimbo ari yo kigura, ese ibishyimbo umuntu azabirya byonyine? Azakenera n’ibijumba cyangwa ibirayi ntaho afite ari bubikure.”

Undi muturage na we yagaragaje ko afite na we ati” Mu gihe umuntu atabonye ibyo kurya kandi yakoreye amafaranga igihumbi, ni ikibazo gikomeye. Ntabwo bisanzwe, iyi nzara ni bwo twayibona.”

Abo mu Karere ka Nyagatare bakavuga ko izamuka ry’ibicuruzwa nk’ibishyimbo ryatewe n’uko hari abacuruzi babivana muri kariya gace bakabijyana mu tundi bitarimo. Imvura nyinshi imaze igihe igwa hirya no hino mu gihugu na yo iri mu byateye izamuka ry’ibicuruzwa mu Rwanda, bijyanye n’imyuzure yagiye yangiza imyaka hirya no hino.

Ibibazo by’u Rwanda na Uganda bifatwa nka nyirabayazana

Hari abaturage basanga kuba ubuhahirane hagati ya Ugandan n’u Rwanda bwarahagaze ari yo ntandaro y’izamuka ry’ibiciro ku masoko. Ibi u Rwanda rwabuteye utwatsi.

Leta y’u Rwanda ntivuga rumwe n’abaturage ku bijyanye n’uko u Rwanda na Uganda batagihahirana, ngo kuko ifungwa ry’imipaka ihuza ibihugu byombi byahaye u Rwanda umwanya wo kwita ku bitaritabwaho, no gukora cyane ngo hazibwe icyuho byazaga guteza.

Ni ibyatangajwe na Perezida wa Repubulika , Paul Kagame ubwo yari mu mwiherero n’abayobozi i Gabiro, muri Gashyantare uyu mwaka. Yagize ati”Twari dusinziriye nyuma turakanguka. Icyo mvuga ni iki? ibibazo twatewe n’Abanya-Uganda abaturanyi bo mu majyaruguru bariya, 2019 ni bwo ubukungu bwacu bwakuze kuruta ibisanzwe.”

Imibare Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) giheruka gushyira ahagaragara mu Gushyingo 2019, igaragaza ko ibiciro by’ibicuruzwa by’umwimerere (fresh products) bihingwa mu gihugu nk’ibishyimbo, imboga n’ibindi, byazamutseho 25.3 % ugereranyije n’umwaka wa 2018.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ntabwo bisanzwe ni bwo twabona iyi nzara- Abaturage
    jyewe mbona abayobozi aribobabitera nibagabanye imisoro urebeko inzara itagabanuka

  2. Ntabwo bisanzwe ni bwo twabona iyi nzara- Abaturage
    jyewe mbona abayobozi aribobabitera nibagabanye imisoro urebeko inzara itagabanuka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *