Busu Bwa Ngwi Nshombo Patrick ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23 riheruka guha inshingano zo kuba Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Kamena yatangiye imirimo.
Busu Bwa Ngwi yarahiriye inshingano zo kuba Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo ari kumwe na Guverineri wungirije w’iyi ntara ushinzwe Ubukungu, Imari ndetse n’Iterambere, Mukiza Nzabinesha Gadi.
Bombi barahiriye imbere y’abayobozi ba AFC barimo umuhuzabikorwa wayo, Corneille Nangaa ndetse n’umwungiriza we akanaba Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa.
Hari hari kandi Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Bahati Musanga Erasto n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Guverineri Busu Bwa Ngwi nyuma yo kurahira, yatanze isezerano ry’uko agiye gukorera hamwe n’abaturage batuye Umujyi wa Bukavu mu rwego rwo kugera ku ntego za AFC/M23.
Ati: “Uyu munsi ni icyubahiro kubera ko ihuriro ryampaye aya mahirwe yo gukorera abaturage. Uyu munsi sindi buvuge byinshi…ngiye gukorana n’abaturage ba Bukavu kugira ngo twese hamwe tuzabashe kugera ku ntego za AFC/M23.”
Yashimye kandi ubuyobozi bwa AFC ku bwo kumugirira icyizere bukaba bwaramuhaye ziriya nshingano.
Ku wa Gatatu tariki ya 11 Kamena, ni bwo Busu Bwa Ngwi Nshombo Patrick yagizwe Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, asimbuye Birato Rwihimba Emmanuel uheruka kugirwa Umuyobozi w’Ibiro Bishinzwe Uburezi ndetse no Guteza Imbere Ubucuruzi n’Ishoramari mu mujyi wa Goma.
Busu Bwa Ngwi Nshombo asanzwe azwi cyane muri Kivu y’Amajyepfo, ndetse mu mwaka ushize wa 2024 ari mu bari bahataniye gusimbura ThĂ©o Ngwabije wahoze ari Guverineri wayo.
Icyo gihe yabaye uwa gatanu, mu matora yasize Jean-Jacques Purusi wahunze i Bukavu M23 ikimara gufata uyu mujyi ari we utorewe kuyobora iriya ntara.




