Rayvanny aravuga ku byatangajwe ko Diamond asigaje gutera inda mu Rwanda n’i Burundi

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Raymond Shaban Mwakyusa uzwi mu muziki wa Tanzania nka Rayvanny, yahakanye ko ari we wanditse ubutumwa bugereranya Diamond Platnumz n’imfizi ya Afurika y’Iburasirazuba, isigaje gutera inda mu Rwanda no mu Burundi.

Ubu butumwa bwari bwanditswe ku rubuga rwa Facebook mu izina rya Rayvanny, bushishikariza Diamond guterwa ishema no gutera inda abagore batandukanye bo mu bihugu bya EAC, bukanamukangurira no kujya mu bindi bihugu nyuma yo kurangiza akarere.

Ubu butumwa bwagiraga buti” Urakoze ku bw’abari. Ubu turangije akarere kose, none murashaka ko Simba (Diamond) akomereza he?”

Uwanditse buriya butumwa nyuma yahishuye ko Diamond asigaje kubyarana n’abagore bakomoka mu Rwanda n’i Burundi, ubundi agaca agahigo ko kubyara abana mu bihugu byose bya EAC.

Ubu butumwa bwatumye abantu batandukanye bacika ururondogoro, batuka Diamond bamushinja kuba yarahinduwe n’amafaranga akaba asigaye yirirwa yirukanka mu bagore.

Amagambo yavuzwe nyuma y’aho Tanasha Donna wari umukunzi wa Diamond azinze utwangushye akisubirira iwabo muri Kenya avuye muri Tanzania.

Rayvanny yihakanye kwita Diamond imfizi ya EAC

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Umuhanzi Rayvanny yavuze ko atari we wanditse buriya butumwa, yemwe anavuga ko nta konti ya Facebook agira.

Rayvanny yasobanuye ko atari we nyirabayazana w’ibyanditswe, kubera ko bishobora kwangiza isura ye. Yagize ati” Ntabwo nkoresha iyi konti. Uwo si njye. Nubaha izina ryanjye(Ntabwo nkoresha Facebook).”

Juma Lokole usangiye nyina n’umuhanzi Diamond Platnumz, we asanga kuba uyu munyamuziki akiri muto bimuhesha uburenganzira bwo kurya ubuzima, gusa agashinja abagore kudatekereza kure iyo bagize amahirwe yo gukundwa na we.

Aganira na Televiziyo ya Mwendokasi yagize ati” Diamond ni umusitari ufite amafaranga, nta mugore ushobora kumwanga. Niba Diamond agukunze, ugomba kugira intego mu bitekerezo, kabone n’aho urukundo rushobora guhindura ibitekerezo byawe. Abagore benshi ntibazi gukoresha neza umubano wabo na Diamond.”

Mwenewabo na Diamond yakomeje avuga ko abakobwa bakundana na Diamond hari uburyo bacurika ibintu. Ati ” Abagore benshi batakaza ibitekerezo noneho bakavuga ko Diamond yababeshye. Banza wiyubake,hanyuma ukomeze urukundo nyuma.”

Yongeyeho ati” Diamond aracyari muto, agomba gusambana kenshi gashoboka. Ku bijyanye no gushinga urugo, tuzamushakira umukobwa wo mu cyaro.”

Diamond akomeje kugarukwaho mu bitangazamakuru byo mu Karere. Ni nyuma y’amakuru y’ugutandukana kwe na Tanasha Donna kuri kuvugwa muri iki gihe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *