Igisirikare cya Israel (IDF), kuri uyu wa Kabiri cyatangaje ko cyishe Ali Shadmani wari Umugaba Mukuru mushya w’ingabo za Iran.
IDF ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yasobanuye Ali Shadmani nk’uwari “umusirikare mukuru kurusha abandi muri Iran n’umujyanama wa hafi wa [Ali] Khamenei (Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran)”.
Yunzemo ko yamwiciye mu bitero ingabo zayo zirwanira mu kirere zagabye zagabye rwagati mu mujyi wa Tehran, nyuma y’amakuru atarimo kwibeshya yatanzwe n’inzego z’ubutasi.
Maj. Gen Ali Shadmani wishwe yari, mu cyumweru gishize ni bwo yari yahawe inshingano zo kuyobora ibiro bikuru bya gisirikare kugira ngo ahuze ibikorwa bya gisirikare hagati y’ingabo zidasanzwe zishinzwe ubutegetsi bwa Kisilamu bwa Iran (Iranian Revolutionary Guard Corps, IRGC), hamwe n’igisirikare gisanzwe cya kiriya gihugu.
Yari yasimbuye Gholamali Rashid wishwe ubwo Israel yatangizaga ibitero.
Uyu ariyongera ku bandi basirikare benshi ba Iran barimo uwari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Umugaba Mukuru w’Ingabo, uw’Ingabo zirwanira mu kirere, uwari ukuriye ubutasi n’abandi benshi Israel yishe mu minsi itanu ishize.



One Response
abisrael n’abicanyi gakondo ntibatinye n’Umwana w’Imana