Agatsiko ‘People Power’ kasubije mwene Museveni wifuza guhura na Bobi Wine

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Lt.Gen. Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ubushake bwo guhura na Depite Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine,udacana uwaka na se.

Ibi Muhoozi yabitangaje kuri uyu wa 05 Werurwe, avuga ko nta kibazo cyo guhura na Bobi Wine afite, nyuma y’uko abafana be bagiye bamusaba guhura n’uriya muhanzi wahindutse umunya Politiki.

Abinyujije kuri Twitter ye yagize ati” Benshi mubanshigikiye bari kunsaba ngo nicarane n’umuvandimwe wanjye Bobi Wine tuganire. Nta kibazo mfite cyo kuvugana na we, kuko twavuganaga mu bihe byashize kandi turi incuti. Ndagira urubyiruko inama yo kutarutisha intambara amahoro.”

Asubiza ubusabe bwa Gen. Muhoozi, Umuvugizi w’agatsiko People Power, Joel Senyonyi, yavuze ko ntacyo byungura Bobi Wine n’agatsiko ayoboye mu gihe baba bicaranye na Gen. Muhoozi.

Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ChimpReports.Yagize ati” Sintekereza ko People Power ifite impamvu yatuma yicarana n’imfura (ya Museveni). Ni imfura, akaba n’umujyanama wa Perezida. Ndatekereza ko kugira inama Perezida ari byo agomba kwitaho.”

Mu gihe Muhoozi yavuze ko yigeze aba incuti na Bobi Wine, Senyonyi yavuze ko bariya bombi nta kintu na kimwe bafite kibahuza.

Bobi Wine w’imyaka 37 y’amavuko Muhoozi yifuza guhura na we, amaze iminsi ari umwe mu batavuga rumwe na Leta ya Uganda aho yakunze gusaba ko Museveni ava ku butegetsi.

Akunze kumvikana yita Perezida Museveni umunyagitugu, undi na we akamufata nk’umwanzi w’iterambere rya Uganda nk’uko yabitangaje mu Kwakira 2019 aganira na BBC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *