Umukecuru Nyirampayimana Christine wo mu Mudugudu wa Kigona, mu Kagari ka Nyange, Umurenge wa Kibeho mu Karere ka Nyarurguru avuga ko iyo bwije ataba yizeye ko bucya bitewe n’imiterere y’inzu aba agiye kuraramo. Uyu mukecuru yatangarije Bwiza.com ko inzu abamo iri hafi kumugwaho kubera gusaza bityo ikaba yarangiritse cyane. Ati ” Njyewe navutse mu nzara ya Ruzagayura [1945]. Ejo bundi, abayobozi baratubwiye ngo twimuke mu nzu yacu itazatugwaho. Yabajije umunyamakuru wa Bwiza.com ati ” Nyir’umuriga iyo aje se ntutega akaboko? Imvura nigwa ari nyinshi nyine inzu izatugwaho. None se twabigenza dute?” Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, Vianney Karegeya, avuga ko ikibazo cy’aba bakecuru atari akizi. Ati “ Ikibazo cy’abo bakecuru by’umwihariko sinari nkizi. Niba ari uko bimeze, ndabikurikirana dukore ubutabazi bwihuse.” Inkuru ya Domice Gasarabwe/ Bwiza.com i Nyaruguru
Baducumibikira ahandi ngo imvura nimara guhita tuzagaruka. Twari abakecuru batatu. Ubu nyine baratwirukanye.Twaragarutse kandi imvura iracyagwa.”
Inzu Nyirampayimana abanamo na bagenzi be babiri

Inzu ibamo abakecuru batatu bigaragara ko ishaje

Bwiza.com yamusanze yibohera imisambi

Inzu Nyirampayimana yari yarakodesherejwe we na bagenzi be nyuma bakayirukanwamo

4 Responses
Nyaruguru: Mukecuru Nyirampayimana aryama atizeye kuramuka
Abayobozi b’Akagari n’umudugudu bigaragara ko barangaye
Nyaruguru: Mukecuru Nyirampayimana aryama atizeye kuramuka
Ongeraho na gitifu w’umurenge. Ni gute avuga ngo ntiyari abizi? Nta raporo zabari mu nzu zenda kugwa no mu maneveka yakozwe? Ntabwo se yahawe raporo y’abantu bimuwe kubera ko inzu zishobora?
Kubeshya ni icyaha kandi Imana idusaba kureka ibyaha, Gitifu asabe imbabazi.