Nyina wa Diamond yikozeho ashyira ifoto hanze ari kumwe n’umuhungu we

Sangiza iyi nkuru

Itandukana ry’umuhanzi Diamond Platnumz na Tanasha Donna wari umukunzi we ni ryo rikomeje kuba ingobyi yo kuganirwaho, kubera amakuru mashya akomeje kuza arikurikira ari nako nyina, Sandra Kassim atorohewe n’abamutunga intoki.

Sandra Kassim, nyina wa Diamond, ni we ukomeje gutungwa agatoki mu kugira uruhare muri ririya tandukana. Ashinjwa kurinda umuhungu we cyane ndetse akabura umugore n’umwe umushimisha mu bo Diamond agerageza kuzana mu rugo rwe. Nyuma y’uko Diamond atandukanye na Tanasha, Sandra yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram ari hamwe n’umuhungu we.

Ni ifoto yatumye uriya mukecuru yibasirwa n’abantu, bamushinja kugira uruhare mu gutuma umuhungu we ataramba mu rukundo.

Abafana bavuze ko kuba Sandra akunda umuhungu we atari bibi, gusa bamwibutsa ko iyo birenze urugero biba bibi. Hari uwagize ati” mama sinakurenganya kuba ufitiye urukundo rwinshi numuhungu wawe Dianond uriko unatekereze ku hazaza he.”

Undi na we yashinje nyina wa Diamond kuengera, ati “Natwe twabyaye abana b’abahungu ariko hari igihe kigera bikaba ngombwa ko ubareka bagashinga imiryango yabo. N’ubwo ukunda umuhungu wawe, agomba kwishakira uwo bazabana,”

Uyu yongeyeho ngo “Urimo witukisha ibitutsi utari ukwiye gutukwa. Iyubahe, kuko naho waba washyiraho ifoto yawe mu gihe uri mukazi, ntacyo byamara kuko uri umugore kandi hari bigera bikaba ngombwa ko ubareka bakagenda. Twese dufite abana.”

Hari abandi bavuze ko buri mugore ukunze Diamond acirwaho iteka kubera kwiruka inyuma y’ubutunzi bwe. Hari umufana we usanga ibyo Diamond akora byose byaba byiza cyangwa bibi nyina atabyizera ngo yumve bimunyuze. Ati” Ndumva mfite uburakari. Sinzi impamvu utazi icyo kwitwa maman bisobanuye. Ariko ndakubwiye mama Naseeb Imana irakubona iyi urwanya umuhungu wawe. N’ubwo yagufata mu ntoki, urabyimba ntiwumva agasuzuguro.”

Uyu yasabye nyina was Diamond kubera umuhungu we umugore, ngo kuko ntawe yamuzanira ngo amunyure. Ati” mureke uyu mugore arongorane n’umuhungu we.”

Amakuru avuga ko nyina wa Diamond ari we watumye Tanasha atandukana n’uriya muhanzi, nyuma yo kumubengukira umukobwa w’umutunzi ukomoka muri Oman.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *