Amakuru ahari ni uko kugeza ubu abantu batanu muri 11 bo mu Karere ka Nyanza bapfuye ku mugoroba wo kuwa wa 05 Werurwe, ubwo umuvu w’amazi wabasangaga mu buvumo buherereye mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe basengeragamo. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Sylivestre Twajamahoro, yabwiye Bwiza.com ko buriya buvumo bwarimo abantu 11, batanu muri bo bagapfa. CIP Twajamahoro yavuze ko bakimenya amakuru y’iriya mpanuka bahise bihutira gutabara, bakabona imirambo y’abantu batatu. Ngo basanze ari bazima bahise bihutira “kubageza ku kigo nderabuzima cya Cyanika, kugira ngo bitabweho kuko hari abari bagize ikibazo cy’ihungabana.” Nta kirahinduka Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye Bwiza.com ko “Abantu babiri mu bapfuye bagishakishwa, magingo aya bakaba bataraboneka.” Ko ” Nta kirahinduka, abandi ntabwo bari baboneka, turacyashakisha.” Meya wa Nyanza, Ntazinda yakomeje atangariza Bwiza.com ko batatu bapfuye bakiri kwa muganga aho bategereje gukorerwa ibizamini, mbere yo gushyikirizwa imiryango yabo ngo ibashyingure. Polisi irasaba abaturage gusengera ahantu hemewe CIP Twajamahoro yavuze ko aho bariya bantu basengeraga ari ahantu hatemewe, aboneraho kugira inama abasenga yo kwirinda kujya gusengera ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Ati” Dufite ahantu hemewe ho gusengera nka za Kibeho n’ahandi.Turakangurira abashinzwe amadini kwita ku bakiristu bakababuza gusengera ahantu hatazwi kandi bakazirikana ko gusengera mu misozi, ubuvumo, ubutayu bitemewe.” Mu gihe u Rwanda rumaze iminsi rwugarijwe n’ibiza bitewe n’imvura nyinshi, CIP Twajamahoro yaboneyeho kwibutsa Abanyarwanda ko buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we, ahagaragaye impanuka bakihutira gutanga amakuru. Ati” Polisi y’igihugu ibereyeho gutanga ubutabazi.” Yasabye abantu kandi kwirinda ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga nko kugama munsi y’ibiti, anihanangiriza abamotari ko bagomba kwirinda gutwara ibinyabiziga byabo mu mvura. Imibare iheruka gutangazwa na Minisiteri ifite ubutabazi mu nshingano zayo (MINEMA) ivuga ko kuva muri Mutarama abantu 53 ari bo bahitanwe n’ibiza byatewe n’imvura, mu gihe ababarirwa muri 84 bakomerekejwe na byo.


