20250619_192322

RDF yibarutse amagana y’abasirikare bashya

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyungutse abasirikare babarirwa mu magana, nyuma yo gusoza amahugurwa (imyitozo) akaze bari bamazemo amezi atandatu.

Ni amahugurwa aba basore n’inkumi bakoreraga mu kigo cy’imyitozo cya Nasho mu karere ka Kirehe.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga ni we wayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa ya bariya basirikare. Ni umuhango kandi wanitabiriwe n’abasirikare bakuru batandukanye bo ngabo z’u Rwanda.

Muri uriya muhango, abasoje amahugurwa beretse ubuyobozi bwa RDF ubumenyi bahawe, burimo ubuhanga mu gukoresha intwaro n’amayeri atandukanye, mu rwego rwo kwerekana ko biteguye gukora neza inshingano zitandukanye bazahabwa.

Gen. Mubarakh Muganga yashimiye bariya basirikare bashya ku bw’imirimo ikomeye no kwiyemeza bagaragaje mu gihe barimo bahabwa amahugurwa.

Yabahaye ikaze mu muryango wa RDF, anabasaba kurangwa n’ikinyabupfura cyo mu rwego rwo hejuru no kubahiriza imyitwarire n’indangagaciro biranga RDF mu gihe bazaba binjiye mu kazi bakorana na bagenzi babo.

Yabashishikarije kandi gutera ikirenge mu cy’abababanjirije, mu gihe bazaba bashyira mu bikorwa ndetse banasangizanya na bagenzi babo ubumenyi n’ubuhanga bungutse mu gihe cy’amahugurwa, ubwo bazaba barinda banarengera ubusugire bw’igihugu.

Yabibukije kandi ko bagomba kwitegura gukorera mu bihugu byinshi mu gihe cyo kubungabunga amahoro.

Umuyobozi w’ikigo cy’amahugurwa cya gisirikare cya Nasho, Maj. GenJ ohn Baptiste Ngiruwonsanga, yashimangiye ko abasoje amasomo bahawe imyitozo ikomeye ya gisirikare irimo gukoresha intwaro ndetse n’iyerekeye kurwana, yungamo ko umuhate bagaragaje werekana ko biteguye ibikorwa bya gisirikare bazoherezwamo mu gihe kizaza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *