abanyeshuri_babyungukiyemo-dd8d6

Leta y’u Rwanda igiye kwirukana abarimu batazi icyongereza

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente yatangaje ko abarimu batazi icyongereza bashobora kwirukanwa mu gihe bazaba batsinzwe isuzuma ryihariye rizakorwa mu myaka iri imbere.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Kamena 2025, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko raporo y’ibyagezweho na Guverinoma mu guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda.

Guverinoma ifite gahunda yo kongera umubare w’abarimu b’inzobere mu cyongereza, harimo no gukomeza kuzana abarimu bavuye muri Zimbabwe kugira ngo bafashe mu myigishirize y’icyongereza mu mashuri y’uburezi (TTC).

Minisitiri w’Intebe yavuze ko abarimu bari mu kazi bazahabwa igihe cy’imyaka ibiri biga icyongereza, nyuma bagakora ikizamini. Uzatsinda azakomeza kwigisha, utsinzwe akazavanwa mu mwuga.

Yagize ati: “Iyo gahunda izafasha gusuzuma ubushobozi bw’abarimu mu rurimi rw’icyongereza. Udashoboye kwigisha mu cyongereza ntabwo azemererwa gukomeza kuba umwarimu.”

Gahunda yo gupima ubumenyi bw’abarimu mu cyongereza yatangiye kuvugwa kuva mu 2018, igamije kuzamura ireme ry’uburezi no guhuza amasomo n’ururimi rwifashishwa mu burezi.

Inzego z’uburezi zemeza ko izi ngamba zizafasha kongera ireme ry’uburezi mu Rwanda, aho icyongereza ari rumwe mu ndimi zemewe nk’izigomba gukoreshwa mu mashuri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *