2025-06-25_17-46-04_0

Perezida Kagame yaganiriye na Dr. Akinwumi Adesina

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yakiriye muri Village Urugwiro Perezida uri gusoza manda wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), Dr. Akinwumi Adesina.

Dr. Akinwumi ari mu Rwanda, aho yitabiriye inama ngarukamwaka ya 28 ikora ubusesenguzi ku bukungu bw’Isi.

Perezidansi y’u Rwanda ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko ibiganiro bye na Perezida Paul Kagame “byagarutse ku bufatanye bw’u Rwanda na Banki Nyafurika y’Iterambere n’intambwe yatewe ku buyobozi bwe mu ngeri zitandukanye.”

Dr. Akinwumi Adesina w’imyaka 65 y’amavuko, ayobora BAD kuva muri 2015.

Iyi Banki isanzwe ifasha u Rwanda mu mishinga itandukanye y’iterambere.

Kugeza byibura mu Ugushyingo umwaka ushize, BAD yari imaze guha u Rwanda miliyari 3,1$ yateye inkunga imishinga 96 itandukanye.

BAD igaragaza ko 86% by’ishoramari ryayo mu Rwanda byibanda ku bikorwa byo kugeza amazi n’amashanyarazi ku baturage n’ubwikorezi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *