FERWAFA iravuga ku byakwirakwijwe ko amavubi atacyitabiriye CHAN 2020

Sangiza iyi nkuru

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashimangiye ko Ikipe y’Igihugu (Amavubi) CHAN igeze kure imyiteguro yo kwitabira CHAN 2020 rihakana amakuru yacaracaye ku mugoroba wo kuwa 10 Werurwe 2020 yavugaga ko iyi kipe itacyitabiriye iri rushanwa kubera icyorezo cya Koronavirusi kiri kuzonga Isi.

Amakuru yavugaga ko mu nama yo kuwa 05 Werurwe 2020 yahuje MINISPORTS n’abafatanyabikorwa bayo ari bwo iki cyemezo cyafashwe ikaba yari yasabye amafederasiyo yose yari afite amarushanwa mpuzamahanga azitabirwa muri Werurwe na Mata 2020 ko bamenyesha ababatumiye ko batakitabiriye ayo marushanwa.

Umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Regis, yavuze ko ayo makuru bo batayazi ashimangira kandi ko Amavubi azitabira CHAN ndetse imyiteguro irimbanyije.

Yabwiye Bwiza.com ko ” Kugeza ubu nta cyahindutse ko hagize igihinduka FERWAFA cyangwa Minisiteri ya Siporo babitangaza.”

Uyu kandi yari yumvikanye mu bitangazamakuru agira ati ” Ayo makuru ntayo nzi, yego ni icyorezo gihangayikishije Isi cyane ariko aka kanya mvuze ngo Amavubi ntazitabira CHAN 2020 naba mbeshye, ngira ngo FERWAFA na MINISPORTS bafite uburyo batangaza amakuru nko kuri Twitter ariko ayo makuru ntayariho, kereka hagize ikindi gihinduka n’aho ubundi kugeza aka kanya Amavubi azitabira CHAN.”

Si iyi kipe gusa kuko n’Amavubi makuru afite umukino na Cape Vert muri uku kwezi mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika

Amarushanwa ya CHAN 2020 ateganyijwe tariki ya 4 kugeza kuri 25 Mata i Kameruni.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *