Rulindo : Isoko rya Rusine ryatangiye gusenyuka nyuma y’ukwezi kumwe ritashywe
Isoko rya Rusine riherereye mu murenge wa Masoro w’akarere ka Rulindo, ryatangiye gusenyuka nyuma y’ukwezi kumwe ritashywe ku mugaragaro. Abakorera muri iri soko bagaragaza impungenge z’uko bishobora kuzarangira ribaguye hejuru, bakabishingira ku kuba Umukongomani wubatswe mu rwego rwo kuririnda watangiye gusenyuka. Wegereye iri soko, ubona ko urukuta rw’umukingo wubatswe iruhande rwaryo ngo uririnde rwatangiye guhirima, […]
Nyarutarama:Abaturage bafite impungenge zo kwimurwa nta ngurane
Abaturage batuye mu kagari ka Nyarutarama mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo ahazwi ku izina rya Bannyahe baravuga ko bafite impungenge zo kuba basenyerwa nta ngurane bahawe kubera impamvu z’ibiza. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu biro by’Umugi wa Kigali yavuze ko hari kurebwa ingamba zafatwa mu rwego […]
Imikino mu Rwanda ishobora kuzajya iba nta bafana
Minisiteri ya siporo itanga inama ku makipe n’abakinnyi b’Abanyarwanda ko bahagarika imikino yose mpuzamahanga bafite mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, yemeza ko imikino ya shampiyona n’amarushanwa abera imbere mu gihugu igomba gukomeza ariko imwe n’imwe ikaba imiryango ifunze nta mufana wemerewe kwinjira. Mu Rwanda icyorezo cya Coronavirus ntago yari yahagera gusa ku munsi […]
Iyo bigeze aho akazi keza gahinduka ikosi mu mashyamba ya Congo
Gushakisha akazi bikagera no mu mashyamba cyangwa se mitwe y’iterabwoba! Ni ikibazo gikomeye cyane iyo bigeze aho abiganjemo urubyiruko bibwira ko bagiye guhabwa akazi keza mu mahanga cyangwa, rukisanga mu mashyamba nk’ayo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Imitwe y’inyeshyamba cyangwa y’iterabwoba ikomeje gutwara urubyiruko irushukisha amafaranga menshi, hakaba n’ubwo bagiye bazi ko […]
Goma: Abasirikare bakuru baturutse mu karere bahuriye mu nama y’umutekano
Abasirikare bakuru barimo n’abo mu nzego zishinzwe iperereza baturutse mu bihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari bahuriye i Goma kuri uyu wa 11 Werurwe 2020 mu nama yigaga ku buryo bwo guhangana n’umutekano muke ubangamiye akarere. Nk’uko Radio Okapi yabitangarijwe n’Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Gen. Léon Kasonga, byose bizagerwaho habayeho guhanahana amakuru. […]
Tender: TOR for Supply of Fuel to Plan International Vehicles at Plan Internationa
Plan International is an independent development and humanitarian organization (non-profit) that advances children’s rights and equality for girls. We believe in the power and potential of every child. But this is often suppressed by poverty, violence, exclusion, and discrimination. And its girls who are most affected. Working together with children, young people, our supporters, and […]
FERWAFA iravuga ku byakwirakwijwe ko amavubi atacyitabiriye CHAN 2020
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashimangiye ko Ikipe y’Igihugu (Amavubi) CHAN igeze kure imyiteguro yo kwitabira CHAN 2020 rihakana amakuru yacaracaye ku mugoroba wo kuwa 10 Werurwe 2020 yavugaga ko iyi kipe itacyitabiriye iri rushanwa kubera icyorezo cya Koronavirusi kiri kuzonga Isi. Amakuru yavugaga ko mu nama yo kuwa 05 Werurwe 2020 yahuje MINISPORTS […]
Musanze : Abakurikiranweho gutwika abana babiri bahakanye amakuru bahaye RIB
Abagabo batanu n’umukobwa umwe bo mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze bakurikiranweho icyaha cyo gutwika mu nzu abana babiri b’uwitwa Manifashe Jerome na Sifa Celestine, bahakanye ibyaha bashinjwa nyamara bari babyemereye abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ubwo rwari mu iperereza. Kuri uyu wa 11 Werurwe 2020 ni bwo bagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa […]
Umunyu warahenze i Karongi
Abaturage n’abacuruzi bo mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera bahangayikishijwe n’ikibazo cy’izamuka ry’igiciro cy’umunyu ku isoko kuva muri aya mezi abiri ashize. Umunyu ni kimwe mu bicuruzwa nkenerwa bya buri munsi ku buzima bwa buri muntu wese gusa mu Karere ka Karongi usanga igiciro cyawo cyaratangiye kuzamuka ugereranyije n’icyari gisanzweho. Muri aka karere […]
Principal Officer at AB BANK Rwanda Plc
AB BANK Rwanda Plc has been operating in Rwanda since January 2014. It is a member of an international network of commercial banks providing banking services to micro, small and medium-sized enterprises and private individuals in Africa, Asia, and Latin America. Website: http://www.abbank.rw AB BANK Rwanda Plc. is looking for qualified and competent staff to […]
Umukobwa yifashe amashusho amaze ‘gusambana’ n’umugabo wa Fille Mutoni
Umugabo w’Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda (Fille Mutoni), Edwin Katamba uzwi nka MC Kats, yongeye kugarukwaho cyane nyuma yo gufatwa amashusho n’umukobwa bivugwa ko bari bamaze gusambana. Ibi bije nyuma y’amagambo menshi MC Kats yavuzweho bamwibasira, ubwo yeruraga agatangaza ku mugaragaro ko abana n’ubwandu bw’Agakoko gatera SIDA. Ababonye Videwo ya MC Kats bahurije ku kintu […]
Gen.Tumukunde yavuze uko yahenze ubwenge Perezida Museveni
Uwahoze ari Minisitiri w’umutekano muri Uganda, (Rtd) Lt. Gen. Henry Tumukunde avuga ko yahenze Perezida Yoweli Kaguta Museveni ubwo yamuvanaga mu ngabo z’igihugu akamuha ikiruhuko. Gen. Tumukunde avuga ko kuva mu ngabo yabyishimiye kuko byamuhesheje uburenganzira bwo kuvuga ikimuri ku mutima akesha kuba atakibarizwa mu ngabo z’iki gihugu. Gen.Tumukunde uherutse gutangaza ko azahatana na Yoweli […]
Abaturage bategereje imyaka 11 ingurane y’ubutaka bavuga ko bambuwe n’Akarere ka Gatsibo
Abagabo babiri; Nzabonimpa Jean Bosco utuye mu Mudugudu wa Ngaju mu Kagari ka Bukomane mu Murenge wa Gitoki na Karangwa Cyprien ucumbitse mu Murenge wa Kiziguro bavuga ko bambuwe ubutaka bwabo n’Akarere ka Gatsibo, buri ahakorera koperative, COOPRORIZ-Ntende ihinga umuceri,ntibahabwe ingurane bategereje kuva mu 2009. Nzabonimpa w’imyaka 44 yatangarije Bwiza.com ko isambu ye ingana na […]
Tungurusumu yagukiza ibishishi muri ubu buryo bwihuse
Abanyarwanda babivuze ukuri ngo ijoro ribara uwariraye! Niba uhura n’ikibazo cyo gusesa ibiheri umunsi ku munsi uzi ipfunwe bitera kuko cyane cyane bikunze kuza hari nk’igikorwa kidasanzwe uteganya nk’ikirori runaka cyangwa ibazwa ry’akazi. Iki gihe ubirwaye agerageza ubwoko bw’imiti yose ngo arebe ko byakira ndetse hari n’abafata umwanzuro wo kubishima no kubimena gusa ibi birangira […]
Chief Financial Officer (CFO) at ASA Microfinance (Rwanda) Limited
RE-ADVERTISEMENT FOR CHIEF FINANCIAL OFFICER (CFO) 1. COMPANY SUMMARY: ASA Microfinance (Rwanda) Plc. is a subsidiary of ASA International which is a Public Limited Company, had been establishing Microfinance Institutions (MFIs) in different countries of Asia and Africa by playing role in poverty alleviation and women empowering and has extensive microfinance programs globally. Currently, ASA […]
Min. Mateke akomeje gushinjwa uruhare mu gitero cy’ i Musanze
Umunyamabanga wa leta ya Uganda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Imibanire n’Akarere, Dr. Philemon Mateke akomeje gushinjwa kugira uruhare mu gitero cy’iterabwoba cyagabwe mu karere ka Musanze mu Kwakira 2019. Mu minsi ishize Uganda yoherereje u Rwanda Abanyarwanda 13 n’abarwanyi babiri ba RUD Urunana bari mu bagabye igitero i Musanze barimo Kabayija Seleman wari wungirije […]
Dr Francis Habumugisha wakubise umukobwa yoroherejwe igihano
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rukorera i Nyamirambo, rworohereje ibihano Dr Francis Habumugisha usanzwe ari nyiri Goodrich TV, ku byaha byo gukubita no guhohotera abakozi be yari akurikiranweho. Ku gicamunsi cy’itariki ya 10 Werurwe ni bwo uru rukiko rwahamije Dr Habumugisha ibyaha byose yari akurikiranweho, ari byo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, konona ikintu cy’undi no […]
Burundi: Abangiwe kwiyamamariza kuyobora igihugu bemerewe kujurira
Kuri uyu wa Kabiri komisiyo y’amatora mu gihugu cy’u Burundi nibwo yatangaje abakandida batandatu bemerewe kwiyamamariza amatora yo kuzasimbura Perezida Pierre Nkurunziza ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Aya matora ateganyijwe tariki 20 Gicurasi 2020 naho bane bakaba aribo bangiwe ariko bahabwa iminsi ibiri yo kuba batanze ubujurire bwabo. Mu itangazo iyi komisiyo yashyize ahagaragara kuri uyu […]
Min. w’Ubuzima w’Ubwongereza bamusanzemo Coronavirus
Nadine Dorries, umudepite akaba na minisitiri w’ubuzima w’Ubwongereza bamupimye basanga afite coronavirus. Minisitiri Nadine yatangaje ko yafashe ingamba zose zo kwirinda kwanduza abandi amaze kubimenya, kandi ko yishyize mu kato iwe mu rugo. Mu Bwongereza abantu batandatu bamaze kwicwa na coronavirus mu bagera kuri 382 bayanduye. Ikigo cy’ubuzima cya leta cyatangaje ko kiri kongera ubushobozi […]
Huye: Umukozi wo mu rugo yafatanwe ibahasha y’urumogi
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe, Umutoniwase Celine w’imyaka 22, ikiyobyabwenge cy’urumogi ubwo yari arushyiriye umucuruzi wo mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Rango mu Murenge wa Tumba. Umutoniwase Celine yafashwe ubwo bamusangaga kuri rimwe mu maduka yo mu gasantere ategereje nyir’iduka ngo amushyikirize ibyo biyobyabwenge nk’uko […]
Yahawe igihembo na LONI ku bwo gusaba akazi inshuro 500 yarakabuze
Umusore uturuka mu gihugu cya Nigeria witwa Momo Bertrand ubu ari mu byishimo nyuma yo guhabwa akazi n’umuryango w’Abibumbye (UN) nk’igihembo kuko yesheje agahigo ko buba yari yarasabye akazi muri uyu muryango inshuro 500 zose ariko atakabona. Momo Bertrand avuga ko yakomeje kujya asaba aka kazi (Job Application) ku rubuga rw’Umuryango w’Abibumbye ariko bikaba imfabusa […]