Abaturage batuye mu kagari ka Nyarutarama mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo ahazwi ku izina rya Bannyahe baravuga ko bafite impungenge zo kuba basenyerwa nta ngurane bahawe kubera impamvu z’ibiza.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu biro by’Umugi wa Kigali yavuze ko hari kurebwa ingamba zafatwa mu rwego rwo kwimura abaturage bagituye mu manegeka hirindwa ingaruka z’ibiza byaterwa n’imvura nyinshi iteganyijwe muri ibi bihe.
Iyi nama kandi yari yabanjirijwe n’itangazo riburira ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe Meteo Rwanda ryo kuwa 06 Werurwe 2020 ryavugaga ko ibice byinshi by’igihugu birimo n’umujyi wa Kigali hateganyijwe imvura ishobora no gutera ibiza hagati y’itariki 08 na 11 z’uku kwezi.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yavuze ko mu bagomba kwimuka harimo abo mu midugudu ya Kangondo ya mbere n’iya kabiri na Kibiraro.
Itegeko ryo mu 2015 ryo kwimura abantu ku bw’inyungu rusange mu Rwanda riteganya ko umuntu yimurwa ahawe ingurane ikwiye yumvikanyweho.
Jean de Dieu Shikama umwe mu baturage muri aka gace yabwiye itangazamakuru ko hari impungenge z’uko bashobora kwimurwa nta kintu bahawe ku nzu zabo zaba zisenywe hakurikijwe izi ngamba.
Yagize ati”Kugeza ubu nta muntu urahabwa inzu nta n’urahabwa ingurane y’amafaranga. Ubu igihari ahubwo batangiye kudufata nk’abantu batuye mu manegeka bagomba gukodesherezwa”.
Mu nama umuhobozu w’akarere ka Gasabo yagiranye n’aba baturage yavuze ko abo bazasanga bashobora kugerwaho n’ibiza bazavanwa hano bagakodesherezwa ahandi amezi atatu.
Umujyi wa Kigali ubinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter ikomeje kwibutsa abaturage bose batuye ahantu hashobora kubashyira mu byago muri iki gihe cy’ibiza ko bashakisha uburyo bwo kuhimuka mu rwego rwo kwirinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga.


