Huye: Umukozi wo mu rugo yafatanwe ibahasha y’urumogi

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe, Umutoniwase Celine w’imyaka 22, ikiyobyabwenge cy’urumogi ubwo yari arushyiriye umucuruzi wo mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Rango mu Murenge wa Tumba.

Umutoniwase Celine yafashwe ubwo bamusangaga kuri rimwe mu maduka yo mu gasantere ategereje nyir’iduka ngo amushyikirize ibyo biyobyabwenge nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro.

CIP Twajamahoro ati ”Uyu mukobwa witwa Umutoniwase Celine ubusanzwe yari umukozi wo mu rugo rw’uwitwa Ndayisenga. Akaba yarafashwe ubwo bamusangaga ku iduka rya Ndizeye Desire amutegereje ngo amushyikirize ibahasha yari afite yuzuyemo urumogi rukiri ku biti byarwo atari yarufunga mu dupfunyika.

Yakomeje avuga ko nyuma yo gufata uyu mukobwa habayeho isaka mu rugo aho aba, baza gusanga hari ibiro 10 by’ibindi biyobyabwenge.

Umutoniwase Celine yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha mu gihe hagishakishwa umukoresha yavuze ko ari we yamutumaga.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *