Abagabo batanu n’umukobwa umwe bo mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze bakurikiranweho icyaha cyo gutwika mu nzu abana babiri b’uwitwa Manifashe Jerome na Sifa Celestine, bahakanye ibyaha bashinjwa nyamara bari babyemereye abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ubwo rwari mu iperereza. Kuri uyu wa 11 Werurwe 2020 ni bwo bagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza. Ku mugoroba w’itariki 22 Gashyantare 2020, ni bwo abo bana b’akobwa umwe w’imyaka itatu n’undi w’imyaka ibiri batwikiwe mu nzu, umwe ahasiga ubuzima undi akaba yaramaze gucibwa akaguru mu Bitaro bya Kanombe aho ari kuvurirwa. Abashinjwa gutwika bariya bana bakurikiranweho n’ibindi byaha, birimo icy’ivangura, ubwicanyi, gutwikira umuntu ku bushake ndetse no gukubita no gukomeretsa ku bushake. Aba barimo uwitwa Munyakazi Evariste, Mugiraneza Ildephonse, Hitimana Jean de Dieu usanzwe ari n’Umukuru w’umudugudu wa Marantima kiriya cyaha cyabereyemo, Munyamahoro Innocent, Nsengiyumva Theoneste na Uwamariya Visensiya. Ubwo umucamanza yabasabaga kwiregura ku byaha bashinjwa, Bose babihakanye bavuga ko “ntaho bahuriye na byo.” Bavuze ko ubwo bariya bana batwikwaga nta n’umwe muri bo wari mu rugo, ko ahubwo bari bagiye mu mirimo yabo. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko n’ubwo bariya batandatu bahakana ibyaha baregwa bamwe muri bo nka Munyakazi Evariste bemereye ubugenzacyaha ko mu bo akeka bagize uruhare mu itwikwa rya bariya bana, harimo umukobwa we, umugore we ndetse n’abahungu be babiri. Ubushinjacyaha bwavuze ko ngo Munyakazi yavuze ko ibyo yavuze yabishingiraga ku makimbirane abo mu muryango we bari bafitanye n’uriya muryango watwikiwe abana. Ni amakimbirane ashingiye ku kuba umuryango wa Munyakazi warimye uwa Manifashe inzira yo kunyuzamo imodoka. Kuri Nsengiyumva Theoneste wahoze ari umuyobozi wa kamwe mu tugari tw’Umurenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu, ubushinjacyaha bwamushinje kuba yaragiraga inama umuryango wa Munyakazi yo kwiyunga na Manifashe, bakazamwihoreraho nyuma. Umucamanza yongeye gusaba bariya batandatu kwisobanura ku byo bemereye ubugenzacyaha, bavuga ko ubwo bakorwagaho iperereza “batari bameze neza.” Baboneyeho gusaba ko ibyo bavugiye muri RIB biteshwa agaciro. Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo abaregwa basaba ko byateshwa agaciro, ngo kuko babyemeye nta we ubibasabye, ndetse nta wufite ikibazo cy’uburwayi muri bo. Ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, nyuma yo gusaba urukiko gusuzumana ubushishozi ibyo abaregwa bireguye. Ni mu gihe hagikusanywa ibimenyetso ku byaha bashinjwa.
Biteganyijwe ko imyanzuro y’urubanza izasomwa ku wa 13 Werurwe, saa cyenda z’amanywa.


