Nyuma y’Imyaka 16 bitwa Herumoni bahawe izina rishya Havilah(Igihugu cyuzuye zahabu)

Sangiza iyi nkuru

Korale Herumoni yari imaze imyaka 16 yitwa iri izina, yamaze kurisezera yitwa Havilah rizatuma izatandukana nokuyitiranya nizindi .
Kuri iki cyumweru tariki ya 31 Nyakanga niho Korale yari isanzwe yitwa Herumoni yo muri ADEPR Kumukenye muri Paruwasi ya Gasave yabonye izina rishya Havilah (rigaragara mu itangiriro 2:11-13) bisobanura mu gihugu gihishwemo ubutunzi bwinshi bwa Zahabu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Havilah/bwiza.com
Rev.Pastor Nkuranga Aimable akaba umwe mubayobozi bagize Biro nkuru ya ADEPR wise kumugaragaro zina rya Havilah abahoze bitwa Herumoni yavuze ko ari ibyi igiciro kugira umurongo wo gukorera Imana ndetse umuntu akamenya ibyiza yihitiramo byamufasha gukorera Imana ntankomyi.
Havilah/bwiza.com
Ati:bigaragara ko Chorale Havilah ifite intego yo gukorera Imana n’itorero kuko yagerageje kwiyubaka mu myaka igera kuri 16 imaze ikavuga ubutumwa hirya no hino ikaba ihinduye n’izina kugirango ivuge ubutumwa nta nkomyi nimwe ihura nayo.
Havilah/bwiza.comSurwumwe J.Bosco Perezida wa Korale Havilah yavuze ko impamvu bahinduye izina ari uko bagiye babangamirwa nuko abantu bagiye babitiranya nandi ma Korale yo hirya no hino mu gihugu ugasanga bibabera inzitizi mu bikorwa byabo bitandukanye bagiye bakora ndetse nibyo bafite mu mishanga.
Yakomeje avuga ko nyuma yo guhindura izina bagiye gukora indirimbo mu majwi no gukora video bikaba bizabafasha kuba ntawundi uzabitiranya ndetse bakazakora ibikorwa byinshi by’urukundo bitandukanye.
RW1_4826Rev.Pastor Bagira Danah J.Bosco umuyobozi wa Paruwasi ya Gasave mu kiganiro yagiranye na bwiza.com yavuze ko kuriwe kuba Korale Herumoni yahinduye izina ikitwa Havilah abibonamo inyungu nyinshi mukwagura ivugabutumwa aho wasangaga abantu bayitiranya nizibunaka ndetse bikabera benshi urujijo mubashaka kuyibera inshuti no kuba bayitumira mu ivugabutumwa, akaba abona hari byinshi bizahinduka mu buzima bwiyi Korale
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
RW1_4849Korale Havilah yatangiye mu mwaka wa 2000 itangirana n’abaririmbyi 7 barimo abagore ba 6 n’umugabo 1 kuri ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi bagera kuri 75 bari mu ngeri zose ,ukaba imaze kugira ibyuma by’umuziki ndetse umwaka utaha ikaba izashyira k’umugaragaro Audio na video(amashusho).
RW1_4902
Havilah/bwiza.com
Havilah/bwiza.com
RW1_4952
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *