IMG-20250625-WA0062

Kigali: Inzu 1,400 zigiye gusenywa

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko inzu zigera ku 1,425 zubatswe mu buryo budakurikije amategeko zigiye gusenywa, nyuma yo kugaragaza ko zidahuye n’ibisabwa mu myubakire yemewe.

Izi nzu zubatswe nyuma ya Nyakanga 2024, ziboneka mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge. Kugeza ubu, 222 muri zo zimaze gusenywa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki 24 Kamena 2025, mu Nteko Rusange y’Umujyi yahurije hamwe abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’umujyi.

Uyu muyobozi yavuze ko mu nzu nshya 4,817 zubatswe, izigera ku 40% ari zo zemewe n’amategeko, izindi 30% zidafite ibyangombwa, naho 5% zimaze gusenywa.

Dusengiyumva yavuze ko guhera ubu bashyize imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga ryo mu kirere (satellite imagery) mu kugenzura ubwubatsi, aho bashobora gukurikirana ibikorwa byose by’ubwubatsi kuva batangiye kugeza birangije.

Yagaragaje ko hari gahunda yo kuvugurura uburyo bwo gutanga impushya z’ubwubatsi, ku buryo bitarenze 2026, umuntu wese uzisabye azajya azihabwa bitarenze iminsi 10.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Patrice Mugeni we yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kongera imbaraga mu bukangurambaga, avuga ko “gusenyera abaturage biteye agahinda, cyane cyane iyo byatewe n’uko batigeze basobanurirwa amategeko y’imyubakire.”

Yashimangiye ko kugira ngo ibi bibazo birangire, serivisi zigomba gutangirira hasi neza, abaturage bakigishwa amategeko mbere yo kubaka.

 

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Aho gusenya se mwabwiye abubatse mu buryo butemeqe bakavugurura mu buryo bwemewe byabananira mugasrnya?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *