Lung-Edgar-860x500

Zambia yitabaje inkiko ngo Edgar Lungu adashyingurwa muri Afurika y’Epfo

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rukuru rwo muri Afurika y’Epfo rwahagaritse umuhango wo gushyingura Edgar Lungu wahoze ari Perezida wa Zambia, mbere y’amasaha make ngo ashyingurwe muri kiriya gihugu.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Lungu yagombaga gushyingurwa i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Urukiko rwahagaritse ishyingurwa rye, nyuma y’uko Guverinoma ya Zambia yajyanye mu nkiko umuryango we.

Leta ya Zambia mu kirego yari yatanze yasabye ko Edgar Lungu adashyingurwa kugeza igihe amakimbirane yerekeye aho agomba gushyingurwa azaba yakemuriwe.

Muri kiriya kirego cyatanzwe n’Umushinjacyaha Mukuru muri Zambia, Mulilo Kabesha, iki gihugu kandi cyikomye abenshi mu bo mu muryango wa Lungu cyo kimwe na Sosiyete yagombaga kumushyingura.

Kabesha yashimangiye ko Lungu akwiye gushyingurwa muri Zambia akanahabwa icyubahiro cya gisirikare, nk’uko amategeko n’imigenzo ya Zambia ibiteganya.

Edgar Lungu yabaye Perezida wa gatandatu wa Zambia, ayobora iki gihugu hagati ya 2015 na 2021.

Ku wa 5 Kamena ni bwo yapfuye aguye mu bitaro by’i Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *