Ku wa Gatanu, abanyeshuri mu mashuri amwe n’amwe mu Rwanda barataha batabonye indangamanota zabo, nyuma yo gusoza igihembwe cy’amasomo.
Iki kibazo cyatewe n’ibibazo bya tekinike biri muri sisitemu ya CAMIS, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA).
Mu itangazo ryashyizwe hanze na NESA, iki kigo cyasobanuye ko hari amashuri atabashije gufata indangamanota z’abanyeshuri kubera ayo makosa ya sisitemu. NESA yavuze ko iri gukorana bya hafi n’amashuri kugira ngo iki kibazo gikemuke vuba.
Itangazo rigira riti “Ibi bibaye mu gihe abanyeshuri batangiye ibiruhuko, aho basanzwe batahana indangamanota kugira ngo ababyeyi bamenye uko abana babo bitwaye.”
NESA yasabye imbabazi ababyeyi, abarimu n’abandi bose babangamiwe n’iki kibazo, inabizeza ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo ikibazo gikemuke bidatinze.
Sisitemu ya CAMIS (Comprehensive School Management Information System) ni urubuga rwa mudasobwa rushyirwaho amakuru yose ajyanye n’imicungire y’amashuri mu Rwanda. Irimo ibyiciro bitandukanye nk’amazina y’abanyeshuri, imyigire yabo, amanota, imyitwarire, n’izindi raporo zifasha ubuyobozi mu gufata ibyemezo.
CAMIS ikoreshwa n’amashuri hamwe n’inzego za Leta kugira ngo habeho gukurikirana neza ibikorwa by’uburezi no kunoza imitangire ya serivisi zijyanye n’imyigire y’abana. Iyo habayeho ikibazo muri iyi sisitemu, bishobora kugira ingaruka ku mikorere isanzwe y’amashuri nko kutabona indangamanota ku gihe, nk’uko byabaye kuri uyu wa Gatanu.



