Nyanza: Umuyobozi wa DASSO arashinjwa gukubita no gutuka bagenzi be

Sangiza iyi nkuru

Abakozi b’urwego rwunganira akarere mu by’umutekano bazwi nka DASSO bakorera mu karere ka Nyanza barashinja umuhuzabikorwa w’uru rwego, Bagambiki Donat kubakorera ihohotera rishingiye ku kuba akunda kubatungura akabakubitira ku kazi ubundi akanabatuka.

Aba bakozi bakorera mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyanza bavuga ko bahura n’imbogamizi mu kazi bakora zo kuba babangamirwa n’uyu muyobozi wabo Bagambiki kuko aba ashaka bubagusha mu mitego ya za ruswa yabona babyanze agatangira kubiyenzaho abatuka akanabakubita.

Bamwe mu bashinja Bagambiki Donat ni ba DASSO b’igitsina gore bavuga ko ” Abatoteza nk’iyo banze ko abagira icyanzu cya ruswa hanyuma akabiyenzaho abashinja uburaya.”

Abandi ni abarinda ku nyubako y’ibiro by’akarere bavuga ko abatungura mu ijoro akaza yasinze ntanyure mu marembo ahubwo agasimbuka igipangu batamubona bikaba intandaro yo kubaryamisha hasi hasi akabakubita ngo kuko batamubonye bityo bakaba basaba ubuyobozi bw’akarere kugenzura iyi mikorere igahinduka.

Bamporiki ushyirwa mu majwi n’aba ba DASSO ayoboye kubahohotera we ahakana ibyo ashinjwa avuga ko ” Bamubeshyera ahubwo abavuga ibyo aba ari ba bandi batanezezwa n’amanota baba bahawe mu kazi barangiza ntibashimishwe no kuba berekwa amakosa yabo. Akomeza ahakana ibyo kubakubita ko ngo bamuhimbira kuko atarota abikora.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza nk’urwego rufite mu nshingano DASSO, Ntazinda Erasme yabwiye Bwiza.com ko “icyo kibazo cyabagezeho ariko ahakana ibyo Bagambiki ashinjwa byo kubahohotera kuko ngo atari byo.”

Ni mugihe benshi muri aba bakozi baba abakorera mu mirenge itandukanye ndetse n’abo ku karere bavuga ko uyu mwuka mubi batewe n’umuyobozi wabo watumye bamwe baratangiye kumva basezera akazi bagasaba ubuyobozi bw’akarere kukigenzura.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nyanza: Umuyobozi wa DASSO arashinjwa gukubita no gutuka bagenzi be
    Niba hari umugabo w’inyangamugayo,ucisha make nigeze mbona ni uyu muhizabokorwa wa DASSO muri Nyanza.rwose ibi ni ukumuharabika kuko Donath twese turamuzi,dukorana neza,aratuje,ntahubuka…aba bantu bafite ikindi bashaka si gusa.

  2. Nyanza: Umuyobozi wa DASSO arashinjwa gukubita no gutuka bagenzi be
    Niba hari umugabo w’inyangamugayo,ucisha make nigeze mbona ni uyu muhizabokorwa wa DASSO muri Nyanza.rwose ibi ni ukumuharabika kuko Donath twese turamuzi,dukorana neza,aratuje,ntahubuka…aba bantu bafite ikindi bashaka si gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *