Rurongeye rurageretse hagati ya Rayon Sports na Ivan Minaert

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Umutoza w’Ikipe ya Rayon Sports, Ivan Minaert yongeye kubyutsa ikirego nyuma y’uko komisiyo y’ubujurire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA yemeje ko ikipe ya Rayon Sports igomba kumwishyura asaga miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda kubera kuba yaramwirukanye binyuranyije n’amategeko hanyuma akaza gutanga ikirego akayitsinda ariko ikaba yaratereye agati mu ryinyo ntikore ibyo yategetswe.

Tariki ya 27 Mata 2018 ni bwo Umubiligi, Ivan Minaert yasinye amasezerano muri Rayon Sports kugira ngo ayitoze mu gihe cy’imyaka ibiri ariko aza gusezererwa nyuma y’amezi atatu yonyine kuko kuwa 20 Nyakanga 2019 aribwo yahawe ibaruwa imusezerera.

Ivan Minaert yaje gutanga ikirego arega iyi kipe kuba yaramwirukanye binyuranyije n’amategeko maze akanama gashinzwe gukemura amakimbirane muri FERWAFA kanzura ko uyu mutoza agomba kwishyurwa 35,535 by’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga ahwanye na miliyoni 32, 514,525 mu manyarwanda.

Rayon Sports yaje kujuririra iki cyemezo maze mu kwezi k’Ukuboza 2019 komisiyo y’ubujurire muri FERWAFA igabanya ibi bihano yemeza ko Rayon Sports igomba kwishyura uyu mutoza miliyoni 13.56 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kugeza ubu Rayon Sports nta kintu yigeze ikora kuri uyu mwanzuro ari nabyo byatumye uyu mutoza w’Umubiligi yongera kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA arisaba kumukurikiranira iki kibazo.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yanditswe na Me Olivier Mulindahabi Kabahozi usanzwe ari umunyamategeko w’uyu mutoza , yandikiye iri shyirahamwe mu izina rya Ivan Minaert ayisaba kongera igakurikirana iki kibazo kuko kuva icyemezo cyafatwa nta n’ikintu na kimwe uyu mutoza yigeze abona giturutse muri Rayon Sports.

Iyi baruwa yanditswe mu rurimi rw’igifaransa, isaba FERWAFA gutanga ibisobanuro ku gihano yari yahaye Rayon Sports kuko ukwezi kose iyi kipe yari yarahawe itigeze igira icyo ikora mu gushyira mu bikorwa ibikubiye muri icyo gihano bityo bikaba byarafashwe nko kwanga gushyira mu bikorwa umwanzuro wa komisiyo y’ubujurire.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *