Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, arashaka guhuriza ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa RDC mu nama yiga ku kibazo cy’ubutabazi mu burasirazuba bwa Congo.
Ni inama izabera i Paris ku wa 25 Nyakanga 2025.
Kugeza ubu ntibiramenyekana niba Perezida Kagame na Tshisekedi bazemera ubutumire bwa Macron.
Mu kwezi gutaha kandi abakuru b’ibihugu byombi byitezwe ko bazahurira i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bazakirwa muri White House na Perezida Donald Trump.
Kuva muri 2021 umubano w’u Rwanda na RDC wabaye mubi, kubera intambara ingabo za kiriya gihugu zirwanamo n’umutwe wa M23.
Kinshasa ishinja u Rwanda kuba ari rwo rushyigikiye uriya mutwe kuri ubu ugenzura ibice bitandukanye by’intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’amajyepfo; ibyo rwo ruhakana.
Kuri uyu wa Gatanu biteganyijwe ko ibihugu byombi bisinyana amasezerano y’amahoro ashyirwaho umukono i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’ibiganiro byari bimaze igihe bigirana.
Ni amasezerano byitezwe ko ashobora gushyira iherezo ku mwuka mubi umaze imyaka hafi ine.


