gettyimages-1960338876-612x612

Tshisekedi yateguye abasirikare 60,000 bo kwisubiza Goma na Bukavu

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Leta y’iki gihugu yamaze gutegura abasirikare babarirwa mu 60,000; ngo bayifashe kwisubiza imijyi ya Goma na Bukavu imaze amezi hafi atandatu igenzurwa na M23.

Kinshasa ikomeje gutegura izi ngabo zirimo iz’u Burundi ku bwinshi ndetse n’imbunda ziremereye, nyuma y’iminsi mbarwa isinyanye amasezerano y’amahoro n’u Rwanda.

Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, riheruka kwamagana iriya gahunda ya leta ya RDC ryise “ubugizi bwa nabi” bugamije gushyira mu kaga abaturage b’abasivile.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, aheruka gutangaza ko kuba Leta ya RDC ikomeje kurunda ingabo mu birindiro bitandukanye ari “igitutsi ku biganiro bikomeje” hagati ya ririya huriro na leta.

Yunzemo ati: “Ikibi kurushaho ni uko ihuriro ry’ingabo zayo, ingabo z’u Burundi ziri gutunga ku bushake intwaro zazo ziremereye mu duce dutuwe cyane n’abasivile. Ibi birenze kuba icyaha cyibasiye inyoko muntu.”

N’ubwo Kinshasa itaratangaza ku mugaragaro umubare w’ingabo yamaze kohereza mu bice bitandukanye, amakuru aturuka mu gisirikare cyayo avuga ko ari bwo bwa mbere hateguwe ingabo nyinshi icyarimwe kuva muri 2013 ubwo ingabo za Leta zifatanyije na MONUSCO barasaga kuri M23.

Abayobozi ku ruhande rwa leta bavuga ko gutegura ziriya ngabo bikenewe, mu rwego rwo kwisubiza imijyi ya Goma na Bukavu ndetse n’utundi duce M23 igenzura kuva mu mpera za 2021.

Kuri ubu muri RDC hari ubwoba bw’uko imirwano ishobora kubura, mu gihe hashize icyumweru kimwe Leta ya Congo n’u Rwanda bisinyanye amasezerano y’amahoro.

Ni amasezerano kandi ateganya ko Kinshasa igomba kujya ku meza y’ibiganiro na M23 bwangu, mu rwego rwo gushyira iherezo ku makimbirane bafitanye.

Icyakora impungenge z’uko ariya masezerano atazashyirwa mu bikorwa ni zose, kubera ukutizerana kw’impande zayasinye.

Perezida Paul Kagame aheruka gutangaza ko u Rwanda rwiteguye kubahiriza ibyo rwemeye, gusa ateguza ko mu gihe urundi ruhande ruri gukorana n’u Rwanda rwazana amayeri rukanashaka gusubiza ikibazo inyuma, “tuzakemura ikibazo nk’uko na mbere twarimo tugikemura”.

Yunzemo ati: “Gusa twe dufite gahunda, turi abanyakuri, tunateganya gushyira mu bikorwa ibyo twemeranyijeho ndetse no kurangiza ikibazo.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *