Ngororero: Igihembwe kirangiye abiga muri G.S. Gasave nta mwarimu w’Ubutabire bafite

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe habura igihe gito ngo Igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2020 kirangire, abiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gasave ruherereye mu Aurenge wa Ndora w’akarere ka Ngororero nta mwarimu w’ubutabire (Chimie) barabona.

Ababangamiwe n’iki kibazo ni abiga Ubugenge, Ubutabire n’Imibare (PCM) na barumuna babo biga mu cyiciro rusange. Ni ikibazo kibangamye, cyane ku biga mu mwaka wa Gatandatu bagomba gukora isomo ry’ubutabire mu kizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye.

Uwatanze aya makuru utifuje ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yavuze ko ari ikibazo kibangamye cyane.
Ati”Biratangaje kubona Igihembwe kigiye gusoza nta mwarimu wa Chemistry [Ubutabire] barabona kandi ubwo ngo ni isomo principal [ry’ibanze] kuko haba PCM.”

Uyu yongeyeho ko “Ikibabaje ni uko n’abo mu mwaka wa 12 bari bari kwitegura ikizamini umwaka ushize batsinzwe cyane.”

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Gasave, Mpakanizi Jean Marie Vianney yemereye Bwiza.com ko “Nta mwarimu w’Ubutabire bafite, bijyaanye n’uko uwo bari bafite yahinduye ikigo akajya kwigisha ahandi.”

Avuga ko umwarimu w’Ubutabire bahawe yabaye amuhengetse kugira ngo akurikirane abanyeshuri bo mu mwaka wa Gatandatu bazakora ikizamini cya Leta, na ho abiga mu kiciro rusange baba birengagijwe.

Ikibazo cy’abarimu ntikiri muri G.S Gasave gusa

Bwiza.com yifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga kuri iki kibazo, Ndayambaje Godefroid avuga ko ikibazo cy’abarimu kitari muri G.S Gasave gusa.

Ahuza iki kibazo n’imyanya y’abarimu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) yashyize ku isoko ikabura abayitsindira. Ati” Mu gihe cyo kwangaja abakozi twagize imbogamizi n’ubwo atari twe twenyine, hari imyanya yashyizwe ku isoko hanyuma ntihagira abantu bayitsindira.”

Meya Ndayambaje yakomeje agira ati” Ariko iyo myanya yongeye gusubizwa ku isoko ngo byihutishwe, birumvikana ko umwarimu uzaboneka azakoresha imbaraga kugira ngo asubize abana ku murongo.”

Yavuze ko ” Nta makuru yari azi y’uko kiriya kigo nta mwarimu w’Ubutabire cyari gifite, atanga ikizere cy’uko bitarenze icyumweru gitaha abarimu bazaba batangiye kwangajwa ngo kuko bamaze guhitamo abo bakeneye.”

Ikibazo cy’abarimu ntikiri muri Ngororero gusa, ahubwo hari n’ibindi bigo byo hirya no hino bitabafite. Intandaro yabaye icyemezo giheruka gufatwa na Minisiteri y’Uburezi cyo gusubiramo ibizamini by’akazi, nyuma yo kugaragara ko hari bamwe bari boherejwe mu kazi barakoze ikizamini kimwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *