Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) kuri uyu wa 13 Werurwe, rwasohoye itangazo ritanga amabwiriza mashya ku bigo bikora ubwikorezi bw’abantu rigamije gukaza ingamba zo kwirinda Coronavirus yamaze kugaragara mu Rwanda. Mu mabwiriza mashya yatanzwe na RURA rurasaba ” Ibigo byose bikora ubwikorezi bw’abantu kugira isabune yabugenewe cyangwa undi muti ushobora guha ubwirinzi abagenzi binjiye mu modoka zabo.” Imwe mu ngamba igaragara henshi Leta y’u Rwanda yari yarafashe mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus ni ugukoresha isabune yabugenewe cyane cyane ku nyubako cyangwa ahandi hantu hahurira abantu benshi gusa abantu bakomezaga kwibaza ku kijyanye n’abantu baba bahuriye mu modoka zavuyemo abandi kandi bagomba kugenda bafashe cyangwa bicaye aho bagenzi babo ba mbere bavuye. Umuyobozi wa RURA, Lt. Col. Nyirishema Patrick yasohoye itangazo rigenewe ibigo byose bikora ubwikorezi bw’abantu ribategeka gushyira uburyo bworohereza abagenzi kwisukura mbere y’uko imodoka ihaguruka. Ati ” Abashoferi bagomba kugirira isuku imodoka zabo kandi bakoza ku byuma n’ahandi abagenzi bafata iyo bahagaze mu modoka.” Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe ubuzima uvuga ko nta gihe runaka kizwi Coronavirus imara ahantu ariko bakavuga ko hari igihe ihaguma nk’uko biba ku zindi virusi. Ubu u Rwanda rurabarura umurwayi umwe wamaze kugaragaraho Coronavirus akaba afite ubwenegihugu bw’Ubuhinde. Ingamba zo kuyirinda zikaba zikomeje gukazwa ngo idakomeza gukwirakwira ibindi bice by’igihugu.

6 Responses
RURA yakajije ingamba ku bagendera muri Shirumuteto
gukaraba nibyo gusa ntibihagije bongere imodoka ibyo guhagarara bagafata biriya bintu biri hejuru bibe biretse umwe avamo undo yinjira afata ahundi yarafashe ni kibazo kbs

Njye ndabona ko muri Shirumuteto haramutse hinjiye mo umuntu umwe wanduye Corona yahita yanduza Bose. Kuki bakomeje gupakira abantu kuriya? Gukaraba ntabwo bihagije.

RURA nitangaze ahubwo ko Shirumuteto zigabanya abantu zirundanya bagenda bamwe bahetse abandi. Zimbabwe nibura abihaye gusa
RURA yakajije ingamba ku bagendera muri Shirumuteto
RURA nitangaze ahubwo ko Shirumuteto zigabanya abantu zirundanya bagenda bamwe bahetse abandi. Zimbabwe nibura abihaye gusa