Uwahoze ari Minisitiri w’Umutekano muri Uganda (Rtd) Lt. Gen. Henry Tumukunde uri mu maboko y’urwego rushinzwe iperereza ku byaha n’ubutasi muri Polisi ya Uganda (CID), arashinjwa ibyaha bishobora gutuma akatirwa urwo gupfa mu gihe byaba bimuhamye. Gen. Tumukunde yatawe muri yombi ku wa 11 Werurwe, nyuma y’icyumweru amenyesheje Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ko yifuza kuzahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo mu 2021. Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga, yavuze ko ” Itabwa muri yombi rya Tumukunde ryaje nyuma y’amagambo y’uruhererekane yavugiye mu bitangazamakuru butandukanye agamije kubiba urwango rushobora gutuma habaho imvururu mpuzamahanga.” Ibi bifitanye isano n’amagambo aherutse gutangariza mu ruhame ku maradiyo n’amateleviziyo byo muri Uganda, aho ngo yahamagariye kimwe mu bihugu by’ibituranyi (u Rwanda) gufasha abashaka guhirika ubutegetsi bwa Uganda, ibintu byafashwe nk’ubugambanyi. Gen. Tumukunde ntabwo arashyikirizwa ubutabera, gusa mu gihe yaba abushyikirijwe ibyo aregwa bikamuhama, ashobora guhanishwa igihano cy’urupfu. Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha muri Uganda, hari ingingo iteganya ko” Umuntu uwo ari we wese ufite umugambi wo gushyira mu bikorwa intego iyo ari yo yose ikurikira: Gushishikariza umuntu uwo ari we wese gutera Repubulika ya Uganda akoresheje intwaro, kandi akagaragaza umugambi uwo ari wo wose akoresheje igikorwa cyeruye cyangwa mu magambo ayo ari yo yose, mu icapiro cyangwa mu inyandiko aba akoze icyaha, bityo akaba akwiye urupfu.” Mu kiganiro BBC iheruka kugirana na Gen. Tumukunde ku murongo wa telefone ubwo ibiro bye muri Kololo byari bizengurutswe n’inzego z’umutekano, avuga ko kumushinja gushishikariza u Rwanda gutera Uganda ari ikirego gihimbano bitewe n’uko bitashoboka.


