Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, rigaragaza amasezerano y’amahoro u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biheruka gusinyana nk’intambwe ituzuye, ariko y’ingenzi.
Iri huriro ryabitangaje biciye mu muhuzabikorwa waryo, Corneille Nangaa, mu ijambo rijyanye n’umunsi w’ubwigenge bwa RDC yagejeje ku baturage b’iki gihugu.
Ku wa Gatanu tariki ya 27 Kamena ni bwo u Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano y’amahoro, mu muhango wabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aya masezerano yasinywe nyuma y’imyaka itatu ibihugu byombi birebana ay’ingwe, kubera intambara Leta ya Kinshasa irwanamo n’umutwe wa M23 amahanga avuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda.
Imwe mu ngingo ikubiye mu masezerano yasinywe, ni uko ibibazo uriya mutwe ufitanye na Kinshasa bigomba gukemurirwa muri gahunda y’ibiganiro byi Doha muri Qatar.
Nangaa mu ijambo rye yanenze ariya masezerano kuba areba igice kimwe mu bifite aho bihurira n’amakimbirane yo muri Congo.
Yagize ati: “Kubeshya abanyagihugu n’amahanga ko nta kibazo kiri muri RDC, ko ari ikibazo gusa kiri hagati ya Kigali na Kinshasa byaba ari ubushukanyi butakwihanganirwa.”
Yavuze ko ari yo mpamvu bo nka AFC/M23 bashyigikiye inzira y’ibiganiro bya Doha y’ibiganiro hagati ya Kinshasa na bo, kugira ngo “bakemure impamvu-muzi z’ikibazo cya Congo”.
Yunzemo ko bashima “umuhate, kwihangana, n’ubushake” bwa Qatar na Emir wayo, Cheikh Thamim bin Hamad Al Thani kugira ngo bagere ku mahoro arambye.
Nangaa avuga ko ibyo AFC/M23 isaba bitahindutse, kandi ko bizagerwaho “ari uko gusa hari uburyo buha umwanya abo mu gihugu kugira ngo hakemurwa impamvu-muzi z’ikibazo” cya Congo we ashinja ko giterwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.


