Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatumiye i Washington ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Trump yasinye ku butumire bwa bariya bombi ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, nyuma y’uko u Rwanda na RDC byari bimaze gusinyana amasezerano y’amahoro.
Ni amasezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda na Thérèse Wagner Kayikwamba wa RDC.
Perezida Trump kandi mu butumire yageneye ba Perezida Paul Kagame na Tshisekedi, yabashimiye ku kuba barashyize iherezo “ku makimbirane yari amaze imyaka mirongo” hagati ya RDC n’u Rwanda.
Nta gihindutse mu kwezi gutaha kwa Nyakanga ni bwo abakuru b’ibihugu byombi bazakirwa muri Maison Blanche i Washington DC, mu ruzinduko rwitezeho kuba inzira y’ubufatanye hagati ya Kigali na Kinshasa, by’umwihariko mu bijyanye no guteza imbere ubukungu.


