etlm75twoae-n9x.jpg

Abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda bamaze kuba batanu

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa 15 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu bane banduye icyorezo cya Coronavirus bituma abamaze kwandura iki cyorezo mu gihugu baba batanu.

Itangazo Minisante imaze gushyira ahagaragara, rivuga ko bane bashya bagaragaweho Coronavirus bwarimo Abanyarwanda batatu ndetse n’Umugande umwe.

Aba barimo Umunyarwanda w’imyaka 34 wageze mu Rwanda tariki ya 06 Werurwe aturutse muri Sudani y’Epfo, umuvandimwe we w’imyaka 36 wageze mu Rwanda ku wa 08 Werurwe aturutse mu birwa bya Fiji ariko yabanje kunyura muri Amerika na Qatar ndetse n’umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 30 udafite urugendo yari aherutse Gukora mu mahanga.

Biyongeraho umusore w’inyaka 22 ufite ubwenegihugu bwa Uganda, wageze mu Rwanda ku wa 14 Werurwe aturutse i Londres mu Bwongereza.

Aba uko ari bane biyongera ku Muhinde wagaragayeho icyorezo cya Coronavirus ku wa 14 Werurwe.

Minisante yasabye ko hashakishwa abantu bose bagiye na bariya batanu, kugira ngo na bo basuzumwe banitabweho n’inzego z’ubuzima. Minisante kandi irasaba ko Abanyarwanda bubahiriza amabwiriza atangwa n’ubuyobozi.

Mu kanya kashize Perezida wa Republican Paul Kagame yifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku buzima OMD, muri gahunda yo gushishikariza abantu kugira ibiganza bisukuye, bakaraba amazi meza n’isabune mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

Mu butumwa bwa Videwo yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yibukije abatuye isi ko gukaraba intoki ari bwo buryo bwonyine bwizewe bwo kwirinda Coronavirus, abasaba kubigira ibyabo.

etlm75twoae-n9x.jpg

Soma Izindi Nkuru

16 Responses

  1. Abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda bamaze kuba batanu
    1 Kurinda abantu bari mumugi kunjya mucyaro

    2 gushiraho ibitaro byabo aruko babapinnye virus

    3 twifashisha amashuri kugirango batanduza abandi.

  2. Abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda bamaze kuba batanu
    1 Kurinda abantu bari mumugi kunjya mucyaro

    2 gushiraho ibitaro byabo aruko babapinnye virus

    3 twifashisha amashuri kugirango batanduza abandi.

  3. Abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda bamaze kuba batanu
    Uhoraho atabare pe!? dukomeze umuco wisuku dukaraba intoki twirinda kwikora mwisura tutakarabye.

  4. Abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda bamaze kuba batanu
    Uhoraho atabare pe!? dukomeze umuco wisuku dukaraba intoki twirinda kwikora mwisura tutakarabye.

  5. Abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda bamaze kuba batanu
    Gukaraba namazi meza nibyiza, ariko abashinzwe ubuzima bakore iperereza ryimbitse kubantu bahuye nabantu banduye kd abantu bari kuva hanze y’igihugu babahagarike cg bajye babafata babamarane 2week uwo itagaragayeho bamurekure yinjire mugihugu.n’abantu bahuye nabo bantu barwaye bigaragaze kd bipimishe. Ok sawa.

  6. Abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda bamaze kuba batanu
    Gukaraba namazi meza nibyiza, ariko abashinzwe ubuzima bakore iperereza ryimbitse kubantu bahuye nabantu banduye kd abantu bari kuva hanze y’igihugu babahagarike cg bajye babafata babamarane 2week uwo itagaragayeho bamurekure yinjire mugihugu.n’abantu bahuye nabo bantu barwaye bigaragaze kd bipimishe. Ok sawa.

  7. Abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda bamaze kuba batanu
    Njye mbona byaba umwihariko wa buri karere,bashakisha amakuru uumusi ku wundi,hakabaho iikumirwa z’ingendo mu mamodoka.kuko nazo zishobora kuyikwirakwiza.

  8. Abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda bamaze kuba batanu
    Njye mbona byaba umwihariko wa buri karere,bashakisha amakuru uumusi ku wundi,hakabaho iikumirwa z’ingendo mu mamodoka.kuko nazo zishobora kuyikwirakwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *