Impuguke zitandukanye mu by’ubuzima muri Uganda zirasaba Leta gushyiraho ibwiriza ritegeka abantu by’umwihariko abashakanye kumara amezi abiri batarara ku gitanda kimwe kugira ngo badatera akabariro, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije Isi.
Mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Uganda n’u Burundi ni byo bihugu bitaragaragaramo umurwayi w’iki cyorezo, impuguke zivuga ko iyi itakabaye impamvu yo kwirara kuri ibi bihugu, bityo bisabwa gukaza ingamba zo kugikumira.
Mu nama izi mpuguke zahuriyemo zigamije gushaka ibisubizo byo guhagarika Coronavirus nk’uko Nile Post yabitangaje, imwe yagize ati: “Nasaba ko abantu bagirwa inama yo kumara amezi abiri badakora imibonano mpuzabitsina niba dushaka guhagarika Coronavirus.”
Mugenzi we bumva kimwe iyi ngingo we yunzemo ati: “Abantu nibatakaza abo bafitanye isano ndetse n’inshuti, bazamenya ko icyorezo kibaho maze bemere gufata ingamba zirimo guhagarika gukora imibonano mpuzabitsina.”
Byakorohera abashakanye?
Imibonano mpuzabitsina isaba gukozanyaho imibiri (Body contact). Mu mabwiriza inzego zibishinzwe zishyiraho harimo kwirinda ibikorwa bisaba gukozanyaho imibiri nko gusuhuzanya mu guhana ibiganza ndetse no guhoberana.
Umwe mu bashakanye avuga kuri iyi ngingo, yavuze ko guhagarika imibonano muri iki gihe cyose ari ibintu bitashoboka. Atebya, agize ati: “Ibyo byashobokera ingaragu.”
Leta ya Uganda iri kwiga kuri iki gitekerezo
N’ubwo bamwe batabyumva, ntibizatungurana muri Uganda humvikanye amabwiriza ko abashakanye baba baretse gutera akabariro mu mezi abiri kuko ngo nyuma y’igitekerezo cy’izi mpuguke, Leta iri kubyigaho.
Aya mabwiriza aziyongera ku yandi yagiye atangwa mu bihe bitandukanye. Aramutse yubahirijwe, umugore n’umugabo bamara amezi abiri baryama ku bitanda bitandukanye, akarenga mu gihe byaba bigaragaye ko Coronavirus ikomeje gukaza umurego.

12 Responses
Uganda yasabwe gutegeka abashakanye gusubika akabariro amezi abiri
Ubwose Koko ntibyakunda kuberako Bari murugo rumwe kereka bashatse Aho batwara umwe mubashakanye bakamushyira

Ni ama fake

Niba Koko ubu Ari uburyo bwiza bwo kwirinda COVID19, kuki imibonano mpuza bitsina itaba ihagaritswe? , Cyangwase birashoboka ko wakwishimisha ushira? Oya ntibikabe, kuko arigikorwa kizahoraho gusubikwa mugihe gito nkicyo ntacyo bitwaye. Thanks

Abubatse batubwire uko babyumva….
Hhhhh

niba byagabanya kwanduzanya byab aribyiza gusa twabamenya icyo abubatsingo babivugaho