Umugande yahamijwe icyaha cyo gushabikira Umunyarwandakazi indangamuntu

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwa Kisoro muri Uganda, rwahamije Umunyemari w’Umugande icyaha cyo gushabikira indangamuntu ya Uganda Umunyarwandakazi witwa JosianeUwimana.

Ku wa 12 Werurwe 2019 bwiza.com yabagejejeho inkuru ivuga ko “Umunyemari w’Umunya- Uganda akurikiranweho gufasha Umunyarwandakazi guhimba ibyangombwa.”

Ahabanza

Tukamushaba ukomoka i Kabale, akora ibijyanye no gutembereza ba mukerarugendo, gusa akaba anafite ikigo cyitwa “Eagle Tours and Travel Company”.

Urwego rw’ubutasi bwa gisirikare muri Uganda (CMI), ni rwo rwamutaye muri yombi. Ifatwa rye ryakurikiye irya Uwimana w’inyama 26, wafatanwe indangamuntu mpimbano ya Uganda agerageza gushaka pasiporo ya kiriya gihugu ngo agisohokemo.

ChimpReports ivuga ko Uwimana ari umugore w’umwe mu bakorera inzego z’umutekano w’u Rwanda, akaba yarasobanuye ko Tukamushaba ari we wamufashije kubona iyo ndangamuntu ubwo yakorwagaho iperereza.

Tukamushaba yashinjwaga icyaha cyo gucura umugambi wo gukora icyaha kinyuranyije n’ingingo ya 390 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha muri Uganda.

Urukiko rwabwiwe n’ubushinjacyaha ko hagati ya Mata na Gicurasi 2019, Tukamushaba yafatanije na Edgar Ensinikweri, umuyobozi w’ikigo gishinzwe indangamuntu muri Uganda (NIRA) ukorera i Kabale, bagacurira Uwimana Indangamuntu ifite nimero: CF941221004USG.

Uwimana we yashinjwe icyaha cyo gutanga amakuru atari yo, ibinyuranyije n’ingingo ya 53 yo kwandikisha pasiporo.

Urukiko rwabwiwe ko Uwimana abizi yabeshye NIRA ko amazina ye ari Joselyn Ankunda, utuye mu Mudugudu wa Kayebe, Paruwasi ya Kigara, mu Ntara ya Kamwezi, mu Karere ka Rukiga kugira ngo abone indangamuntu.

Iyo myirondoro ngo ni na yo yakoresheje kugira ngo abone Pasiporo ya Uganda ifite nimero A0022001.

Urukiko rwanzuye ko Tukamushaba wahakanaga ibyaha byose ashinjwa atanga amashiringi ya Uganda 300,000 nk’ingwate yo kugira ngo afungurwe.

Rwanzuye kandi ko Uwimana yoherezwa muri Gereza ya Kisoro kugeza ku ya 20 Mata 2020 kugira ngo akomeze kugira ibyo abazwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *