Umukobwa na nyina barwaniye umusore bambikana ubusa

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa na nyina babarizwa muri Leta ya Anambra muri Nigeria barwanye bapfa umukunzi w’umusore ufite imyaka 30 y’amavuko witwa Oga Dubai, bigera aho uyu mubyeyi yambikwa ubusa.

Amakuru ya Tribune Online avuga intambara y’aba bombi ubwo umubyeyi yasangaga umukobwa we asambana n’umukunzi we w’umuhungu mu gace ka Nkutaku gaherereye muri Okpoko.

Iki kinyamakuru kivuga ko uyu mugore acuruza amafunguro (restaurant) aho rimwe na rimwe uyu mukobwa ajya amufasha aka kazi, Oba akababera umukiriya.

Kuba umukiriya uhoraho kwatumye uyu mugore akundana na Oba, umukobwa na we yisanga mu rukundo n’uyu musore ukuze, gusa ngo ntiyari azi ko akundana na nyina nk’uko umuturanyi wabo abivuga. Yagize ati: “Ntabwo yari azi nyina na Oba Dubai bakundana mu ibanga mbere y’uko na we ubwe amukunda.”

Umugore ngo yabonaga uyu musore n’umukobwa bishimirana ariko agira ngo ni ibisanzwe.

Ubwo umugore yagiye gusura Oba mu rugo rwe mu buryo butunguranye, yasanze umukobwa we n’umusore bari mu nzu bahamaze amasaha atatu.

Umugore yarakomanze nyuma “Asunika urugi asanga umukobwa n’umusore bafunze urukuta. Yabuze ibyo avuga maze umusore amubwira ko yagombaga gutegereza bakamukingurira mbere y’uko asunika urugi.”

N’ijwi rirenga, umugore yatangiye gusakuza abwira umusore ko aryamana n’umubyeyi ndetse n’umukobwa we. Icyo gihe umukobwa yagerageje gusohoka ariko nyina aramufata, amusubiza mu nzu.

Umugore yatangiye gukubita umukobwa we nk’uko uyu mutangabuhamya abivuga, ati: “Umukobwa nawe yatangiye kurwana, intambara iba intambara, umukobwa aca imyenda ya nyina, amwambika ubusa.”

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Umukobwa na nyina barwaniye umusore bambikana ubusa
    hhhh ndumva bikaze pe ubwose iyo umubyeyi aharira umukobwawe

  2. Umukobwa na nyina barwaniye umusore bambikana ubusa
    hhhh ndumva bikaze pe ubwose iyo umubyeyi aharira umukobwawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *